AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abamotari bitegura gusubukura imirimo bashyiriweho amabwiriza akarishye

Abamotari bitegura gusubukura imirimo bashyiriweho amabwiriza akarishye
27-05-2020 saa 21:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2290 | Ibitekerezo

Urwego Ngenzuramikorere, RURA rwasabye abatwara abagenzi kuri moto by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse aho bibaye ngombwa bagakoresha ubundi buryo bwo kwishyura hatabayeho guhererakanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Gicurasi 2020, hari bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya COVID 19, izasubukurwa tariki 1 Kamena 2020.

Mu bikorwa bitegerejwe gusubukurwa harimo ibyo gutwara abagenzi kuri moto ndetse n’ingendo zijya n’iziva mu Ntara z’igihugu [Ni ukuvuga abava mu Mujyi wa Kigali bajya mu ntara n’abava mu Ntara bajya muri Kigali].

Mu itangazo rikubiyemo amabwiriza azaba agenga abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto [Abamotari], muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus harimo ko abamotari bose n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe izwi nka ‘Hand sanitizers’.

Mu bindi abamotari basabwa harimo kuba batemerewe gutwara umugenzi utambaye agapfukamunwa n’agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero [Casques].

RURA itangaza ko abamotari bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Basabwe kandi gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse no kwirinda guhererakanya amafaranga.

Abagenzi nabo basabwa ko abafite ubushobozi bakwigurira ‘Casques’ zabo bwite bakajya bazigendana. Ikindi abamotari basabwe kubahiriza guhana intera hagati yabo aho baparika.

Ubuyobozi bwa RURA, butangaza ko utazubahiriza aya mabwiriza azabihanirwa n’amategeko.

Amabwiriza yashyizweho na RURA, Abamotari bazayarengaho bazabihanirwa nk’uko bitangazwa n’uru rwego


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA