AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi bafashije abagizweho ingaruka na Covid_19

Abanyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi bafashije abagizweho ingaruka na Covid_19
21-04-2020 saa 20:32' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 583 | Ibitekerezo

Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda (RSJF) n’iry’abahanzi Rwanda Music Federation ku bufatanye n’uruganda rwa Africa Improved Foods bageneye ifu y’igikoma cya Nootri Family uturere tugize umujyi wa Kigali .

Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge nitwo twagenewe inkunga n’aba bahanzi ndetse n’abanyamakuru mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19.
Iri huriro ry’Abanyamakuru ryitanze toni eshatu z’ifu y’igikoma bitangwa bishyikirizwa abayobozi b’uturere nabo bazabishyikiriza abaturage mu turere batuyemo .

Rutaganda Joel uyobora ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro avuga ko abanyamakuru nabo bakwiye kugira umusanzu batanga muri ibi bihe isi iri mu kaga kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Hari umusanzu tugomba gutanga ku gihugu dushaka imiryango twaremera. Ariko kubera ko nta bushobozi bufatika twari dufite nibwo twegereye AIF tuyigezaho igitekerezo nabo babyumva vuba bemera ko twafatanya kimwe n’ihuriro ry’abahanzi tugashaka imiryango dufasha. Nibyo ibi rero kuko twahaye uturere dutatu inkunga twageneye abaturage batameze neza muri iyi’’.

Bimwe mu byo AIF ikora harimo, Nootri Toto - Iyi ikaba igenerwa abana bato kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka ibiri. Nootri Mama - Iyi yo ikaba ikoreshwa cyane n’abagore batwite cyangwa n’ababyeyi bones cyane ko bagifata mu gitondo.

Bakagira na Nootri Family Sorghum, Nootri Family Millet, Nootri Family Whole Wheat izi zo zikaba zifatwa n’abantu bose ndetse na Nootri Qwik


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA