AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abanyarwanda bagiye gutangira kugura amazi bakoresheje imashini ya ATM

Abanyarwanda bagiye gutangira kugura amazi bakoresheje imashini ya ATM
26-09-2019 saa 16:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4514 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ Ibikorwa remezo iratangaza ko mu gihe cya vuba izatangira kwifashisha imashini zikora zikora akazi nk’ abacuruzi b’ amazi mu rwego rwo kugabanya igihombo giterwa n’ amazi atishyurwa.

Izo mashini zitwa ‘Public Tap’ zisanzwe zikoreshwa mu bihugu bitandukanye. U Rwanda nk’ igihugu kidashaka gusigara inyuma mu ikoranabuhanga rwamaze kugura izi mashini zigiye gukoreshwa mu igerageza.

Izo mashini zikora nka ATM zikoreshwa muri sisiteme ya Banki itandukaniro ni uko izo kuri Banki zitanga amafaranga mu gihe izo zindi zitanga amazi.

Umukiriya azajya aba afite ikarita, aseseke iyo karita mu mashini, yandike umubare w’ amafaranga ubundi robine yifungure umukiriya avome amazi angana n’ amafaranga yanditse mu mashini.

Nteziyaremye Fidèle, Umukozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe guhuza gahunda z’ibikorwa by’abafatanyabikorwa bakora mu mazi isuku n’isukura yatangarije UKWEZI ko izo mashini zamaze kugera mu Rwanda.

Ati “Igisigaye ni ukuzensitara. Mu bihugu byinshi izi mashini bazifite mu buryo bw’ igerageza, uretse ibihugu bimwe nka za Zambia batangiye kuzikoresha. Natwe rero nk’ igihugu kidashaka gusigara inyuma mu ikoranabuhanga tugiye kuzikoresha mu rwego rw’ igerageza”.

Nteziyaremye avuga ko imishini imwe ikoreshwa mu kugura amazi ‘Public water tap’ kugira ngo itangire ikore iba imaze gutwara miliyoni hagati 6,5 na miliyoni 7.

Iyi gahunda igiye gutangira mu gihe u Rwanda ruhomba amafaranga menshi biturutse ku mazi atishyurwa. Amazi atishyurwa bivuze amazi umukiriya yishyuye amafaranga agahera mu mufuka w’ ushinzwe kwishyuza cyangwa amazi ameneka.

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC ku mwaka gihomba amafaranga agera kuri miliyari kubera amazi amazi apfa ubusa. Nibura 37,5% aba yatunganyirijwe mu nganda z’ amazi ntiyishyurwa.

Nteziyaremye ati “Imibare yo ku rwego rw’ igihugu igaragaza ko 37,5% by’ amazi aba yatunganyijwe agashyirwa mu matiyo atishyurwa. Iyo bigeze kuri ba rwiyemezamirimo baba barahawe gucunga ayo mazi ho birazamuka bikagera no kuri 60%. Bivuze ko niba umuntu yahawe gucuruza litilo 100 usanga izo yashoboye kwishyuza ari 40%.

Nteziyaremye avuga ko izi mashini zizafasha Leta mu gutanga serivise nziza kuko ngo umuturage azajya agera kuri robine ashyiremo ikarita avome bitabaye ngombwa ngo haba hari umuntu.

Avuga ko ikiza k’ izi mashini ari uko zizajya zikora amasaha yose haba ku mwanya cyangwa nijoro mu gihe hari ubwo umuntu yakeneraga kuvoma agasanga ushinzwe kuvomesha ntabwo ahari.


Fidele Nteziyaremye avuga ko izi mashini zizafasha mu gutanga serivise nziza zikanagabanya ibiyombo by’ amazi

Akomeza avuga ko impamvu iri koranabuhanga ryatinze mu gihe ku muriro w’ amashanyarazi buri muturage aba afite cash power, ari uko iri koranabuhanga ryo kugurisha amazi hari impirimbanyi z’ uburenganzira bwa muntu zirindwaya.

Abarwanya iri koranabuhanga bavuga ko amazi ari ubuzima, kandi akaba uburenganzira bwa muntu. Bati “Tekereza umuntu ageze kuri robine afite inyota akeneye kuramirwa n’ amazi akayabura kubera ko adafite iryo koranabuhanga?”.

Nteziyaremye avuga ko magingo aya hari kubwaka aho izo mashini zisashyirwa zigakoreshwa mu rwego rw’ igerageza. Avuga ko mu karere ka Huye izahashyirwa izatangira gukora bitarenze amezi abiri.


Muri Kenya izi mashini za ATM zikoreshwa mu kugura amazi zatangiye gukoreshwa

Izi mashini za ATM zigurisha amazi kuzikoresha ngo bisaba kwitwararika cyane kuko iyo amazi ahinduye umuvuduko, iyo atujuje ubuziranenge, cyangwa iyo abuze imashini birayicanga bigatuma ishobora gukora nabi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...