AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abanyarwanda baregwa kwica ba mukerarugendo boherejwe muri Australia mu ibanga

Abanyarwanda baregwa kwica ba mukerarugendo boherejwe muri Australia mu ibanga
16-05-2019 saa 13:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7913 | Ibitekerezo 1

Leta zune ubumwe za Amerika yohereje muri Australia, Abanyarwanda babiri bamaze imyaka irenga 15 bafungiye muri Amerika baregwa kwica ba mukerarugendo.

Aba bagabo bashinjwa ko mu 1999 bishe abantu umunani, barimo Abanyamerika babiri, Abongereza babiri n’abandi bo mu bindi bihugu, bari mu ishyamba ry’ibirunga baje gusura ingagi muri ’Bwindi Impenetrable National Park’.

Aba bamukerarugendo bishwe batemaguwe, inkuru yavuzwe mu binyamakuru byinshi ku isi icyo gihe.

Abafashwe baregwa ubu bwicanyi abashinjacyaha muri Amerika babashinje bagendeye ku itegeko ry’iterabwoba maze boherezwa muri Amerika aho bashoboraga guhanishwa kwicwa.

Muri 2006 umucamanza yanzuye ko aba bagabo bemeye ko bakoze buriya bwicanyi ari uko bakorewe iyicarubozo mu Rwanda, kubaburanisha birahagarara.

Abategetsi muri Amerika basigaranye ihurizo ry’aho babashyira kuko batifuzaga kugarurwa mu Rwanda kandi bataba no muri Amerika bararezwe iterabwoba.

Bashyizwe mu kigo kiri muri Leta ya Virginia gifungirwamo abafite ibibazo bigendanye n’abinjira n’abasohoka muri Amerika.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko iby’aba bagabo byakomeje kuba ihurizo ku bategetsi kugeza mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ubwo mu ibanga babiri muri bo Amerika yabohereje muri Australia, nyuma y’imyaka irenga 15 bafunze.


Aho bamukerarugendo 8 biciwe mu 1999

Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani boherejwe muri Australia hagendewe ku masezerano yo guhanahana impunzi yumvikanyweho mu 2016 na Perezida Trump n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Australia Malcolm Turnbull.

Ikinyamakuru ABC News cyo muri Australia kivuga ko abaturage bibaza Visa aba bagabo binjiriyeho iyo ari yo, impamvu byakozwe mu ibanga n’ibindi... amakuru abategetsi batifuje gutangaza.

Muri iki gihugu bari kwitegura amatora ya Minisitiri w’intebe azaba kuwa Gatandatu.

Iyi nkuru abaturage bayimenye kuri uyu wa kane bituma bongera gukemanga amasezerano abanyapolitiki babo bagiranye na Amerika ku guhanahana impunzi, n’ibindi abari kwiyamamaza bababwira.

ABC News ivuga ko yabajije inzego bireba zibanza kwanga kugira ibyo zitangaza kuri aba banyarwanda, uyu munsi Minisitiri w’Intebe Scott Morrison ni we waje kwemeza ko bahari.

BBC yatangaje ko mu itangazo ibiro bya Morrison byasohoye, byavuze ko mbere yo kwinjizwa mu gihugu abashinzwe umutekano mbere babanje kugenzura bihagije kamere za Bimenyimana na Nyaminani bakabona badateje akaga umutekano w’igihugu.

Ikinyamakuru Politico kivuga ko abategetsi b’impande zombi bagize ibanga ibya Bimenyimana na Nyaminani kubera amateka y’ibyo baregwa n’ibidasobanutse binyuranye biri mu masezerano yo guhana ’impunzi’ hagati ya Amerika na Australia.

Gutangaza hakiri kare aya makuru ngo byari guteza igitutu ibi bihugu n’uburakari bw’imiryango ya bariya bakerarugendo biciwe mu birunga mu 1999.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Pacifique Kuya 19-05-2019

Kuki mukora inkuru mukaziha umutwe usebya u Rwanda mwene ako kageni

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...