AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarangije mu ishuri rya SOS bari guhugura urubyiruko uburyo bwo kwivana mu bushomeri

Abarangije  mu ishuri rya  SOS bari guhugura urubyiruko uburyo bwo kwivana mu bushomeri
30-09-2018 saa 09:32' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1192 | Ibitekerezo

Bamwe mu barangije amasomo mu ishuri rya SOS Tchnical High School bari guhugura urubyiruko ruturuka mu bihugu binyuranye uburyo bwo kwaguka mu mu bitekerezo no kwitinyuka bakihangira imirimo nk’imwe mu ntwaro ikomeye yo kurwanya ubushomeri.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa Kane tariki 26 Nzeri mu ishuri rya SOS Tchnical High School riherereye i Kagugu muri gahunda yiswe ‘Impact Week’

Urubyiruko rwitabiriye aya mahugurwa rwiganjemo abize muri SOS Tchnical High School , ruri guhugurwa n’inzobere mu bijyane no kwihangira umurimo baturutse mu bihugu binyuranye nk’Ubudage, Kenya n’ahandi.

Aya mahugurwa agamije gutinyura urubyiruko bagatera intambwe yo kwihangira umurimo, azaba mu bice bibiri, aho igice cya mbere cyabanje guhugurirwamo bakeya bazahugura abandi, igice cya kabiri kikazahuriramo abagera ku 150 biyandikishije.

Aimable Murangwa umwe mu bari guhugurwa akanaba umwalimu muri iri shuli rya SOS Tchnical High School avuga ko aya mahugurwa ari amahirwe akomeye ku rubyiruko rurangije amashuri kuko abafasha gutinyuka no kwaguka mu bitekerezo.

Yagize ati “Abitabiriye aya mahugurwa bafashwa kumva nezxa uburyo umuntu abona ikibazo mu muryango, yamara kukibona akagisesengura agashaka uburyo yagikemura mu buryo bw’ubucuruzi.”

Gasankima Alliere uturuka mu Burundi witabiriye aya mahugurwa,avuga ko ibyo bari kwiga bizabafasha gufunguka , kwaguka mu bitekerezo no gutinyuka kwihangira umurimo.

Gasankima avuga ko ikibazo cy’ubushomeri urubyiruko ruhura nacyo giterwa no kudatinyuka, ashimangira ko babonye amahugurwa menshi byabafasha kubyaza umusaruro no gushyira mu bikorwa imishinga baba bafite mu bitekerezo.

Muhire Joseph nawe uri mu bari guhugurwa avuga ko bari kungukira byinshi mu masomo bari guhabwa, cyane ko abafasha kwaguka mu bitekerezo no kumva ko umuntu atagomba gukora ibyo yize gusa.

Ati “ Barimo baraduha ibitekerezo bishyashya, bidufasha gutekereza ku bintu bishoboka. , bidufasha gutekereza ku bintu bishoboka.”

Christine uturuka mu gihugu cy’Ubudage uri mu bari gutanga aya mahugurwa avuga ko icyo bagamije ari ugufasha urubyiruko kwaguka mu bitekerezo ku bijyanye no guhanga umurimo.

Yagize ati “ Icyo aya mahugurwa ya ‘Impact Week’ agamije ni ugutanga amahugurwa azafasha urubyiruko kumenya uburyo bakihangira umurimo bivuye mu bitekerezo byabo.”

Christina akomeza avuga ko icyo urubyiruko rubura kugira ngo rugere ku nzozi zarwo ari ugushyira imbaraga mu byo rukora, kwitinya no kutigirira icyizere.

Habanje guhugurwa icyiciro cy’abazahugura abandi

Mu bari guhugurwa harimo n’abanyeshuri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA