AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarimo abazamuye ibiciro bitwaje coronavirus bamaze gucibwa arenga miliyoni 10

Abarimo abazamuye ibiciro bitwaje coronavirus bamaze gucibwa arenga miliyoni 10
31-03-2020 saa 13:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 886 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko abacuruzi n’ibigo by’ ubucuruzi bagera ku 135 bose hamwe bamaze gucibwa miliyoni 10 n’ibihumbi 200 kubera kunyuranya n’amabwiriza ya MINICOM muri iyi minsi.

Aba ni abafatiwe mu makosa mu bugenzuzi iyi Minisiteri ikora kuva tariki 17 Werurwe 2020, bivuze ko bumaze iminsi 14.

Abaciwe amande ni abazamuye ibiciro bitwaje icyorezo cya coronavirus, abatamanika ibiciro by’ibicuruzwa byabo n’abafatanywe ibicuruzwa byarangije igihe.

Kuva coronavirus yagera mu Rwanda guverinoma y’ u Rwanda yakomeje kuburira abacuruzi ibasaba kutabigira urwitwazo ngo bazamure ibiciro ku bicuruzwa.

Hashize ibyumweru bigera kuri 2 mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa coronavirus, kugeza ubu mu Rwanda abarwaye iyi ndwara yamaze kuba icyorezo gihangayikishije Isi bamaze kuba 70.

Imirimo imwe n’imwe yarahagaritswe, gusa mu mirimo yahagaritswe ntiharimo ubucuruzi bw’ibiribwa, ubucuruzi bw’ibikoresho by’isuku n’imiti ndetse n’imirimo y’ubuhinzi.

Urwego rw’abikorera mu Rwanda PSF rwizeza abaturwanda ko ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bitazabura kuko imodoka zitwara ibicuruzwa zikomeje ingendo kandi n’ingendo zo mu kirere zahagaritswe hakaba hatarimo indege zikoreye imizigo.

Amakuru atangwa na Minisiteri y’ubuzima avuga ko abarwayi bose bamaze kuboneka bameze neza ndetse bari kuvurirwa ahabigenewe.

Gahunda yo guhagarika ibikorwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo ntabwo yafashwe mu Rwanda gusa kuko ibihugu byinshi byahagaritse ibikorwa by’amashuri, n’inganda zidakora ibiribwa n’imiti kugira ngo abantu bagume mu ngo zabo.

Urubuga worldmeter.com rutangaza ko kugeza ubu ku isi abamaze kwandura coronavirus barenga ibihumbi 800, abo imaze guhitana ni 38 749 naho abamaze kuyikira ni 172,319 gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA