AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarinzi bahoraho, Camera zikora igihe cyose,…bimwe mu bisabwa abazemererwa guhinga urumogi mu Rwanda

Abarinzi bahoraho, Camera zikora igihe cyose,…bimwe mu bisabwa abazemererwa guhinga urumogi mu Rwanda
29-06-2021 saa 07:59' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1283 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze iteka rya Minisitiri rigena ibigomba kubahirizwa n’abashoramari bazemererwa guhinga urumogi. Iri teka rivuga ko ahazahingwa urumogi hagomba gucungirwa umutekano n’abarinzi mu buryo buhoraho.

Ni iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021 nyuma y’amezi agera mu munani Inama y’Abaminisitiri yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi.

Iri teka rivuga ko umushoramari cyangwa undi ushaka guhinga guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, azajya abisabira uburenganzira kandi akagaragaza uburyo yiteguye.

Rivuga ko uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw’urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

Bimwe mu bizasabwa uzahinda iki gihingwa, ni ugushyira uruzitiro rw’ibice bibiri ahazaba hahinze urumogi.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo kuhacungira umutekano mu buryo buhoraho bizakorwa n’ibigo bitanga izi serivisi byemewe n’amategeko ku buryo abarinzi bazajya baba bahari amasaha yose agize umunsi ndetse n’icyumweru.

Ririya teka kandi rivuga ko ahazahingwa urumogi hagomba kuba hari camera zicunga umumutekano n’iminara yifashishwa mu by’umutekao ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’umutekano.

Ubwo Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 04 Ukwakira 2020 yemeza amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu buvuzi birimo n’urumogi, havuzwe byinshi, bamwe bavuga ko ntamuntu uzongera gufungwa kuko yafatanywe urumogi cyangwa yafashwe arunywa.

Nyuma Guverinoma y’u Rwanda yatanze umucyo kuri kiriya cyemezo ivuga ko urumogi ruzakomeza gufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ndetse abazafatwa bazakomeza kubihanirwa.

Guverinoma kandi yavuze ko ikiyobyabwenge cy’urumogi kimwe n’ibindi bihingwa bisanzwe biba mu Rwanda nk’ikawa n’icyayi bisanzwe byifashishwa mu buvuzi akaba ari yo mpamvu hafashwe kiriya cyemezo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA