AMAKURU

UKWEZI
pax

Abashoferi bo mu Rwanda basabwe kujya bambara imyenda iteye ipasi

Abashoferi bo mu Rwanda basabwe kujya bambara imyenda iteye ipasi
13-09-2019 saa 14:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1788 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu ngenzura mikorere RURA ryatangaje amabwiriza agenga abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ ibyo bagumba kubahiriza mu kazi kabo kugira ngo borohereze umugenzi.

Mu butumwa RURA yashyize ku rubuga rwa twitter yavuze ko Umushoferi utwara ikinyabiziga mu gihe cyose atwaye abagenzi agomba ,Kuba afite isuku, yambaye imyenda imeshe, iteye ipasi, n’inkweto zifunze, Kugira imyitwarire myiza n’ikinyabupfura ku bagenzi atwaye

Kuba igihe cyose yambaye umwambaro w’akazi (impuzankano) ugaragaza umukoresha we, kwambara igihe cyose ikarita imuranga itangwa n’Urwego Ngenzuramikorere RURA. Iyo karita igomba kuba igaragarira buri wese.

Kubahiriza amabwiriza yose yo mu gihugu agenga umwuga wo gutwara abagenzi, kugenzura neza ko ikinyabiziga atwaye gifite isuku, kandi kimeze neza, Gukurikiza inzira bahawe nk’uko bigaragara ku ruhushya rwahawe ikinyabiziga.

Umushoferi kandi afite inshingano yo kumenyesha abagenzi ikerekezo agiyemo mbere yo gutangira urugendo, yabikora we ubwe cyangwa yifashishije ubundi buryo bwabugenewe mu kinyabiziga

Gusaba abagenzi kutajugunya imyanda mu mihanda, mu nkengero z’imihanda cyanwa ahandi hose hatari ahagenewe kujugunywa imyanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...