AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abatoterejwe muri Uganda barasaba impozamarira y’ arenga miliyoni y’ amadorali

Abatoterejwe muri Uganda barasaba impozamarira y’ arenga miliyoni y’ amadorali
17-06-2019 saa 21:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1147 | Ibitekerezo

Abanyarwanda 3 bavuga ko batoterejwe muri Uganda bunganiwe n’ umunyamategeko Me Mugisha Richard bareze Uganda mu rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019, nibwo Muhawenimana Ezekiel n’ umugore we Dusabimana Esperance bari kumwe na Hakorimana Venant Musoni w’imyaka 36 bose ni abo mu karere ka Ngororero.

Musoni avuga ko asaba Leta ya Uganda indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari ya America (1 000 000$) naho umuryango Muhawenimana Ezekiel na Dusabimana Esperance wo uvuga ko ushaka indishyi igera ku bihumbi 100$.

Mugisha Richard wunganira abo banyarwanda yavuze ko hari n’abandi bagera kuri batanu bamaze kumwegera bamusaba kubaburanira.

Me Mugisha yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko urukiko rwa EAC rutazabogama mu guca uru rubanza kuko ngo urukiko ruca urubanza rushingiye ku bimenyetso ntirushingira ku marangamutima.

Umuryango wa Muhawenimana uvuga ko bafashwe muri Nyakanga umwaka ushize ubwo bari bagiye gushyingura nyinawabo w’umugore wabaga mu gihugu cya Uganda.

Hashize igihe Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagafungwa binyuranyije n’ amategeko nk’ uko byemezwa na Leta y’ u Rwanda.

Uganda ivuga ko abo ifunga iba ibakekaho kuba abatasi b’ u Rwanda, abandi ibakekaho kuba cyangwa kwinjirayo binyuranyije n’ amategeko.

Umuryango wa Muhawenimana uvuga ko Uganda yawufunze ivuga ko bari muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko nyamara waranyuze ku mupaka ubiherewe uburenganzira.

Leta y’ u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda Uganda ifunze binyuranyije n’ amategeko barenga 200.

Leta ya Uganda ijya inyuzamo ikarekura bamwe mu Banyarwanda ifunze, nyamara hari abamaze imyaka irenze ibiri bafungiyeyo nk’ uko byemezwa n’ abo Uganda iba yarekuye.

Abarekurwa iyo bageze mu Rwanda babwira itangazamakuru ko bari bafunzwe nabi, bakorerwa iyicarubozo, ndetse bamwe baba bafite inkovu bavuga ko ari iz’ ibikomere baba baratewe no gukorerwa iyicarubozo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...