AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abaturarwanda basabwe kuryamira amajanja, inzige ziri kwambuka imipaka zisatira u Rwanda

Abaturarwanda basabwe kuryamira amajanja, inzige ziri kwambuka imipaka zisatira u Rwanda
28-01-2020 saa 14:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9010 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB irasaba Abanyarwanda kuba maso no gutangira amakuru ku gihe mu gihe baba babonye ibihore bidasanzwe bisa n’ inzige.

Ni nyuma y’uko mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika birimo Kenya, Ethiopia, Eritereya na Sudani y’ Epfo byibasiwe n’ inzige.

Mu itangazo RAB yashyize ahagaragara yagze iti “Kubera ko izi nzige zambukiranya imipaka, kandi zikagendera hamwe ari nyinshi cyane, hari igihe zishobora kugera no mu Rwanda, inzego zibishinzwe zikaba ziri kubikurikiranira hafi”.

Inzige ni ibikoko bigenda ari irumbo aho bigeze byona imyaka n’ ibihingwa byose ku buryo aho zigeze zikurikirwa n’ inzara.

Umuryango w’ abibumbye uvuga ko iki kiza cy’inzige kitari cyarigeze kigera kuri iki kigero mu myaka 25 ishize muri Somalia na Ethiopia, ndetse ngo nticyari cyarigeze kigera kuri iki kigero muri Kenya mu myaka 70 ishize.

UN ivuga ko iki cyorezo kizagera no ku bindi bihugu bitari iby’ihembe ry’ Afurika nihatagira igikorwa mu maguru mashya. UN yatanze miliyoni 10 z’amadorali zo guhangana n’iki cyorezo kiri kwibasira imyaka y’ abaturage.

Jens Laerke, umuvugizi w’ibiro bihuza ibikorwa byo kurengera abantu muri UN avuga ko izi miliyoni 10 zidahagije bityo ngo hakenewe andi mafaranga ngo izi nzige ziri kubangamira ubuzima bw’amamiliyoni y’abaturage zikomwe mu nkokora.

Laerke, avuga ko uruzige rumwe rushobora kugenda ibilometero 150, buri munsi rurya ibingana n’uburembere bwarwo, garama ebyiri. Irumbo rito ry’inzige rirya ibiryo byatunga abantu ibihumbi 35 buri munsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA