konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abayoboke ba FDU Inkingi ngo urukiko nirubarekure na Diane Rwigara yarabisabye arabyemererwa

Abayoboke ba FDU Inkingi ngo urukiko nirubarekure na Diane Rwigara yarabisabye arabyemererwa
13-02-2019 saa 12:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1689 | Ibitekerezo 1

Abayoboke b’ ishaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire basabye urukiko rukuru, urugereko rwihariye rwo mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda kubarekura batanga impamvu zirimo no kuba Diane Rwigara yarabisabye akabyemererwa.

Iburanisha ku ifungwa n’ ifungurwa ry’ agateganyo ryitabiriwe n’ abaregwa 10 kuri 11. Bose bahuriye mu ishyaka FDU Inkingi ritaremererwa gukorera ahabona mu Rwanda, nibo bitabye urubanza.

Haburagamo Boniface Twagirimana Visi Perezida FDU, urukiko rwavuze ko atari mu rubanza ngo kuko yatorotse ubutabera.

Mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi, abunganira abaregwa basabye ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Umunyamategeko Gatera Gashabana, wunganira abaregwa muri uru rubanza, yasobanuye impamvu y’ubu busabe.

Yavuze ko ibyashingirwagaho mbere byo gukomeza kubafunga ngo kuko bakibakoraho iperereza, cyangwa se ko bashobora gutambamira ibimenyetso mu gihe bafungurwa, ndetse no kuba batoroka abona ibyo byose bitagifite agaciro.

Me Gashabana kandi yasabye ko kubarekura by’agateganyo byashingira ku cyemezo cyafashwe muri zimwe mu manza ziherutse gucibwa n’urukiko rukuru.

Yavuzemo urubanza rwa Diane Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi, basabye kurekurwa by’agateganyo bakabyemererwa bari bafite ibyaha bifitanye isano n’iby’aba ba FDU.

Abaregwa nabo bagarutse cyane ku mpamvu bumva bahabwa ayo mahirwe yo kurekurwa by’agateganyo.

Gusa bagaruka cyane kuri mugenzi wabo Boniface Twagirimana bemeza ko atatorotse nk’uko byavuzwe mu rubanza.

Bose bavuze ko Twagirimana yasohowe muri gereza ya Mageragere ku itariki 3 z’ukwa 10 umwaka ushize bakabwirwa ko ajyanywe gufungirwa hafi y’urukiko.

Abashinjacyaha bateye utwatsi ubusabe bw’abaregwa buvuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’ubugome kandi ko impungenge zo gutoroka zikiri zose ngo kuko bamwe muri bo byemejwe ko batorotse.

Ku by’imanza zashingirwaho, ubushinjacyaha buvuga ko nta gaciro bifite.

Umucamanza yavuze ko agiye gusuzuma ibivugwa na buri ruhande umwanzuro ukazatangwa ku wa gatanu w’icyumweru gitaha.

Aba bayoboke b’ishyaka FDU ritaremerwa mu Rwanda bafashwe mu myaka 2 ishize mu bihe bitandukanye bakurikiranyweho kurema umutwe w’ingabo no kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
abana Kuya 15-02-2019

Aho gaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!.

Mbega aho mushyize Rwigara Diane? Abantu basigaye bata agaciro bibwira ngo barakora za mapolitiki.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...