AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abayobozi batatu ba SACCO ZAMUKA Ngoma batawe muri yombi yirirwa ifunze

Abayobozi batatu ba SACCO ZAMUKA Ngoma batawe muri yombi yirirwa ifunze
16-08-2019 saa 16:41' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2406 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abayobozi batatu ba SACCO Zamuka Ngoma yo mu karere ka Nyaruguru bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’ iyi koperative.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye UKWEZI ko abayobozi b’ iyi koperative yo kubitsa no kugurizanya batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi.

Rodrigue Twahirwa, Umuyobozi w’ Umurenge wa Ngoma w’ umusigire yabwiye UKWEZI ko aba bayobozi batawe muri yombi SACCO ikirirwa ifunze kuko comptable wayo uri mu batawe muri yombi yari yanze gutanga urufunguzo rw’ umutamenwa wa SACCO atahibereye.

Yagize ati "SACCO ntabwo igifunze, ubu harimo abakozi bashyashya yafunguye. Yafunze umunsi umwe. Comptable yari yanze gutanga urufunguzo rw’ umutamenwa kugira ngo azabe ariwe wifungurira hatazongerwa umubare w’ amafaranga yabuze. Yaraje arafungura azanye n’ urwego rubishinzwe RIB barabara bamaze kubara hanyuma arakomeza ajya mu bugenzacyaha akazi ka SACCO karakomeza"

Ingenzura ryagaragaje ko amafaranga yabuze arenga miliyoni 11. Twahirwa avuga ko nubwo aya mafaranga yose yabuze kugeza ubu nta mukiriya urabagezaho ikibazo avuga ko yagiye kubikuza akabura amafaranga.

Imbarutso yo kugira ngo bimenyekane ko hari amafaranga yabuze ni ushinzwe gutanga amafaranga waketsweho ko yayibye habayeho gukurikirana bigaragara ko ashobora kuba afite abo bafatanyije.

Abatawe muri yombi barimo umucungamutungo, umubaruramari n’ ushinzwe kubika amafishi bose ni abakozi b’ iyi SACCO Zamuka Ngoma yo mu murenge wa Ngoma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...