konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Abo kwa Rwigara basabye urukiko kurekurwa Ubushinjacyaha bubitera utwatsi

Abo kwa Rwigara basabye urukiko kurekurwa Ubushinjacyaha bubitera  utwatsi
2-10-2018 saa 12:50' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5138 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukwakira 2018, nibwo abo mu muryango wa Rwigara barimo Diane Shima Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanti Adeline Rwigara bari basubiye imbere y’Urukiko Rukuru kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo,basaba urukiko ko barekurwa by’agateganyo ngo kuko imbogamizi zose zatumaga baburana bafunzwe zavuyeho.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize nibwo aba bombi bari bitabye urukiko, bagezeyo bihana umwe mu bacamanza wari bubaburanye, bagaragaza ko batamushaka, urubanza reuhita rwigezwa inyuma.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, ntabwo uwo mucamanza yagarutse mu nteko iburanisha, ndetse no mu gutangira urubanza hakaba hagaragajwe ko umucamanza ababuranyi bihannye yasimbujwe undi, maze urubanza rujya rwatangira.

Urubanza rugitangira, ababuranyi bahise bagaragaza impapmvu basaba kurekurwa by’agateganyo bakajya bakurikiranwa bari hanze.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganire Diane Rwigara yavuze ko impamvu zari zatanzwe n’Ubushinjacyaha z’uko umukiriya yabangamira iperereza mu gihe aramutse akurikiranwe adafunzwe zitagihari ngo kuko nta perereza agikorwaho.

Yasabye ko kubera izo mpamvu abona umukiriya we yarekurwa agakomeza gukurikiranwa n’urukiko ari hanze.

Yagaragaje ko ingingo batanze ziri mu gitabo cy’amategeko, zishimangira ko kurekurwa kwa Dianne Rwigara yunganira ari ryo hame.

Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline yavuze ko ubwo urukiko rukuru rwategekkaga ko umukiliya we aburana afunzwe by’agateganyo, rwashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’ubushinjacyaha kugira ngo atabangamira iperereza.

Nawe yunze mu rya Me Buhuru avuga ko impungenge zari zihari zashiuze cyane ko iperereza ryarangije kubakorwaho bityo ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Yakomeje avuga ko gusaba irekurwa ry’agateganyo rya Mukangemanyi anabishingira ku ihame ry’ubutabera ry’uko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko ingingo bariya Bunganizi mu mategeko b’abo kwa Rwigarara batanze bazemera ariko ngo mu ngingo ya 121 hari aho ivuga ko impamvu zo kurekurwa ‘zemerwa gusa iyo urubanza rutarajya mu mizi’.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu busabe bw’abaregwa bashaka kurekurwa by’agateganyo bwaba buje impitagihe. Ngo bakagombye kuba barasabye biriya bagifungwa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, mu gihe urubanza ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...