AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Agashya mu kureba amanota ya P6 na S3 yamaze gutangazwa

Agashya mu kureba amanota ya P6 na S3 yamaze gutangazwa
30-12-2019 saa 17:06' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 16293 | Ibitekerezo 26

Minisiteri y’ Uburezi kuri uyu wa 30 Ukuboza 2019 yatangaje amanota y’ abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta byasoje umwaka w’ amashuri wa 2019. Ikidasanzwe muri uyu mwaka ni uko kureba amanota uhita ubona n’ ikigo uzajya kwigaho mu mwaka w’ amashuri wa 2020.

Mu barangije amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri y’inderabarezi (TTC), abanyeshuri bakoze ibizamini by’abanza bangana na 286,721, abatsinze mu cyiciro cya mbere ari 10700 bangana na 3.8%. Abakobwa batsinze ni 4902 naho bahungu 5798. Mu cyiciro cya kabiri abatsinze ni 17.8%, naho icya gatatu ni 51%. Abatsinze mu cyiciro cya kane ni 28% naho icya nyuma (U) harimo 19%.

Mu nderabarezi hakoze abanyeshuri 4 251, abatsinze mu cyiciro cya mbere ni 25.7%. Uwabaye uwa mbere ni Epreve Joselyne wigaga TTC ya Rusizi, uwa kabiri ni Nishimwe Esron wo muri TTC Mururu na yo y’i Rusizi, uwa gatatu ni Igiraneza Divine wo muri TTC Mwezi ya Nyamasheke.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko bitandukanye n’indi myaka yatambutse, uyu mwaka , buri munyeshuri azajya areba amanota yagize mu bizami bya Leta 2019, kandi ahite abona n’ikigo azajya kwigaho.

Uburyo bwo kureba amanota ndetse n’ikigo umwana azigaho ni bubiri. Hari uburyo bwo kureba ukoresheje internet, hakaba n’uburyo bwo kurebera kuri telefone hakoreshejwe sms.

Nk’ ibisanzwe ushaka kureba amanota akoresheje internet ajya ku rubuga http://reb.rw agashyiraho inimero y’umunyeshuri ( index number ) agakurikiza amabwiriza; naho ushaka kureba amanota kuri telefone akoresheje sms: Ajya ahagenewe kwandikwa ubutumwa bugufi, akandika nimero y’umunyeshuri (index number) akohereza ubwo butumwa kuri 4891. Ahita abona amanota n’ikigo umwana azigaho .

Mu mashuri abanza ku rwego rw’igihugu, umwana wabaye uwa mbere yitwa HUMURA Herve akaba arangije kwiga mu ishuri ryitwa Wisdom riri i Musanze. Naho umunyeshuri wahize abandi muri tronc commun ni MUCYO Salvi from E.S Byimana.

Minisitiri Munyakazi yashimiye ababyeyi ko bafashije abana babo anashimira abana umuhate bakoresheje mu kwiga.

Abanyeshuri bakoze ikizami cya Leta mu mwaka w’ amashuri wa 2019 ni 115,417 bigaga mu bigo 1,376 bakaba barakoreye ku site 489. Ibizami bakoze ni Mathematics, Biology, Chemistry, Physics, Geography, History, Kinyarwanda, English na Entrepreneurship.

Naho abanyeshuri bakoze icya Leta gisoza amashuri abana mu mwaka wa 2019 ni 286,721 bigaga ku bigo by’ amashuri 2,817 bakoreye mu masite 938. Bakoze ibizami bitanu aribyo Mathematics, Kinyarwanda, Social Studies, English, Science na Elementary Technology.

Abanyeshuri bazajya kwiga mu mwaka wa mbere w’ amashuri yisumbuye n’ abajya kwiga mu mwaka wa kane bazatangira tariki 12 Mutarama 2019.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 26
Nsengimana Kuya 6-02-2020

Ngenikifuzo cyuko ministeri yuburezi yasohora namanota ya S6 2019 kuko yaratinze

Nsengimana Kuya 6-02-2020

Ngenikifuzo cyuko ministeri yuburezi yasohora namanota ya S6 2019 kuko yaratinze

Niyomukiza Noel Kuya 28-01-2020

Kureba amanota ya provisior 2020

Kwizera fiston Kuya 15-01-2020

Amanota yabanyeshuri umwaka wagatandatu azasohoka ryari

Kwizera fiston Kuya 15-01-2020

Amanota yabanyeshuri umwaka wagatandatu azasohoka ryari

Hakizimana jean baptiste Kuya 4-01-2020

Hagire undebera amanota p6 05 07 02 03 021 2019

uwamahoro kayitesi Kuya 4-01-2020

Gabatsisinze

Ihabwicyubahiro Asaph Kuya 3-01-2020

amanota yo muri s6 azasohoka ryari?

Mfitumukiza daniel Kuya 3-01-2020

Mwaramutse?mwatubwira uko twareba amanota y’ikigo cyose?

umuhozo jeannett Kuya 2-01-2020

kureba

sam Kuya 2-01-2020

nigute twabon babyeyi zatanzwe nna leta

Nambajemariya sorange Kuya 2-01-2020

Kureba amanota

UWINGABIRE DIANE Kuya 1-01-2020

Murakoze ndimubakoze ikizami 2019 cyomu wagatatu nkaba nifuza kureba amanota najyize

UWINGABIRE DIANE Kuya 1-01-2020

Kureba amanota kandi murakoze mujyihe dutejtereje ijyizubizo cyanyu

byiringiro fiston Kuya 1-01-2020

kureb amanota ya p6

byiringiro fiston Kuya 1-01-2020

kureb amanota ya p6

byiringiro fiston Kuya 1-01-2020

kureb amanota ya p6

Gatoya oliver Kuya 1-01-2020

Kureba amanota

Mutoni Kuya 1-01-2020

Mwakoze.cyane.mwasohoye.amanota.vuba.none.naba.p6.nabo.bazatangira.kuri.12.

nshumbusha jpierre Kuya 1-01-2020

kureba amanota

shema jean kelly Kuya 31-12-2019

ndimubakoze ikizamini uyumwak 2019 mu mwaka 6 ubanza igitekerezo cyange nuko mwajya mutwereka uko abahungu nabakobwa uko bagiye bafatira amanota

Mushinzimana edison Kuya 31-12-2019

Turashima ministry w,uburezi kubwo amanota asohotse vuba!!

UWINGABIRE DIANE Kuya 31-12-2019

Kureba amanota yajye kandi nyine murakoze mijyihe nejyereje igizubizo

Uwingabire Diane Kuya 31-12-2019

Kureba amanota yajye kandi murakoze

Mungengana hoza queen Kuya 31-12-2019

Kureba amanota ya s3

Uwingabire Diane Kuya 31-12-2019

Kureba amanota yajye kandi murakoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...