AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Rutsiro: Bari mu rugamba rwo kwagura ubukerarugendo nk’umuti ku kibazo cy’ubushomeri

Rutsiro: Bari mu rugamba rwo kwagura ubukerarugendo nk’umuti ku  kibazo cy’ubushomeri
26-11-2019 saa 07:22' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 908 | Ibitekerezo

Akarere ka Rutsiro karangwamo ibyiza nyaburanga byinshi birimo igice kinini k’Ikiyaga cya Kivu, imisozi iteye amabengeza inyuzemo umuhanda wa Kivu-Belt uhuza Rutsiro na Rubavu, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, amashyamba ya kimeza yagizwe Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ibintu ubuyobozi bw’Akarere bubonamo amahirwe ashobora gutuma urubyiruko ruva mu bushomeri.

Meya w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance avuga ko umuhanda wa Kivu Belt unyura muri aka karere utabyazwa umusaruro uko bikwiye ngo abanyamahanga bahasige amadovise kuko hatari ibikorwa remezo bihagije.

Yagize ati "Kuba hari uburyo bwo kugenderana, kuvana umusaruro mu mirenge tukabasha kuba twawugeza mu yandi masoko rwose biri gutanga umusaruro, uranabona ko ari abakerarugendo banyura muri uyu muhanda bagenda bagura ibintu bagasiga amafaranga,ariko ntabwo bihagije hari izi modoka ziva muri Congo, Goma zijya Bukavu bose basiga amafaranga kuko bagenda bagura ibyo bakeneye ku masoko ari kuri uyu muhanda gusa ayo masoko ntahagije”.

Akomeza avuga ko n’ubwo bimeze bityo ariko hari gahunda zo gukomeza kubaka ibikorwa remezo ku nkengero z’uyu muhanda.

Yagize ati “Ariko tugiye gukomeza kubinoza kugira ngo haboneke udusoko tugezweho nko muri iyi ngengo y’imari hari agasoko kamwe tuzubaka hano i Congo ni, hari na twa stopovers [utuzu turi aho gucumbikira urugendo] twatangiye kubaka ku bufatanye na REMA mu mushinga wa LAFREC, aho hose bizajya bidufasha kugumana byibuze igihe gitoya abakoresha uyu muhanda kandi bakahasiga amafaranga”.

Umuhanda wa Kivu Belte uhuza Akarere ka Rutsiro n’akarere ka Rubavu ndetse na Rusizi dukora ku mipaka ya Congo ngo ugiye kubyaza umusaruro mu bukerarugendo.

Akomeza avuga ko muri utu tuzu duto bazubaka ku muhanda tuzafasha abatemebera aka karere kuguriramo umusaruro uboneka mu Karere ka Rutsiro nk’amata, ubuki, inanasi n’ibindi mu buryo bworoshye .

Uretse ubukerarugendo Akarere ka Rutsiro kandi gakungahaye ku mabuye y’agaciro ,nabwo bukaba bwitezweho kuzamura umubare wabava mu bushomeri, kuko imirenge yose igize aka karere ifite amabuye yagaciro .

Meya Ayinkamiye Emérence agira ati "Imirenge yose igize akarere igaragaramo amabuye y’agaciro. Turimo kuganira n’Ikigo gishinzwe iby’amabuye y’agaciro (RMB/ Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board) ku buryo umusaruro wavuye ahacukuwe amabuye y’agaciro wagira icyo usigira abaturage kandi turizera ko mu myaka iri imbere bizatanga umusaruro.”

Meya Ayinkamiye Emérence avuga ko n’amabuye y’agaciro ari mu karere ka Rutsiro ari mubyitezweho kuzahura ubukungu bw’aka karere

Akarere ka Rutsiro gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba gahana imbibi n’akarere ka Rubavu ,Karongi ,Ngororero na Nyabihu gakungahaye ku mashyamba ya cyimeza ndetse gafite n’ikiyaga cya Kivu aho abaturage benshi bakora imirimo y’uburobyi muri iki kiyaga gihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokalasi ya Congo .

Akarere ka Rutsiro kagizwe ni imirenge 13 yose ikungahaye ku mabuye ya gaciro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...