AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Akari ku mutima w’ Abanyarwanda baryaga ari uko bavuye gupagasa batangiye guhabwa ibiribwa

Akari ku mutima w’ Abanyarwanda baryaga ari uko bavuye gupagasa batangiye guhabwa ibiribwa
29-03-2020 saa 07:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2476 | Ibitekerezo

Leta y’ u Rwanda kuri uyu wa 28 Werurwe 2020 yatangiye guha ibiribwa abanyarwanda bari kubura ibiribwa kubera ko batari kubona uko bajya gupagasa kuko amabwiriza yo kwirinda coronavirus atabemerera kuva mu ngo.

Ni nyuma y’uko Perezida Paul Kagame asabye abanyarwanda kwihanganira ingaruka z’aya mabwiriza akanabizeza ko abaryaga ari uko baciye inshuro bagiye gufasha byihuse.

Iyi gahunda yatangiriye mu mujyi wa Kigali. Ubufasha buri gutangwa ni umuceri,kawunga n’ibishyimbo.

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye ko gutanga ibi biribwa bikorwa hubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bityo ko abatoranyijwe n’abayobozi b’amasibo nk’abatishoboye ibi biribwa bikwiye kubasangisha mu ngo aho batuye. Ni nako biri kugenda.

Abo ibi biribwa byamaze kugeraho bishimiye iki gikorwa bavuga ko bigiye kubafasha kunoza ingamba zo kwirinda coronavirus bubahiriza neza amabwiriza yashyizweho na guverinoma y’ u Rwanda.

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ati “Ndi umubaji, nakoreraga mu Gakinjiro, kubera kino cyorezo baradufungiye. Ubwo tubonye ibyo kurya ni ukuguma mu rugo tugakaraba intoki amazi meza n’isabune. Turashimira Leta y’u Rwanda yatwibutse murakoze”.

Umwe mu bagore bahawe ibiribwa yagize ati “Twabyakiriye neza, twari dufite ikibazo cyo kuba tuba mu mazu nta byo kurya, mutugiriye neza Imana ibahe umugisha”.

Ingamba guverinoma y’u Rwanda yafashe zo gusaba abaturage kuguma mu ngo biteganyijwe zizamara ibyumweru bibiri, bishobora kongerwa. Kugeza ubu hamaze gushira icyumweru kimwe.

Abanyarwanda baryaga ari uko bavuye gupagasa babaruwe n’abayobozi bo mu midugudu bari guhabwa ibiro bitanu bya kawunga, bitanu by’ibishimbo na bitanu by’umuceri.

Komite y’umudugudu niyo igeza ibi biribwa ku batishoboye (ifoto ya The New Times

Iyi gahunda yageze mu turere twose tw’umujyi wa Kigali : Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Mu Rwanda abarwayi ba coronavirus nshya yahawe izina rya COVID-19 bamaze kuba 60 nyuma y’uko ejo habonetse abandi 6. Bose bari kuvurirwa ahabagenewe mu kigo nderabuzima cya Kanyinya, cyari cyuzuye kitaratangira gukoreshwa.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye abanyarwanda ku wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020 yavuze ko abarwayi ba COVID-19 bazakomeza kwiyongera. Ati “Umubare uzakomeza uzamuke kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi ngo bavurwe”

Iyi gahunda yageze no mu karere ka Muhanga


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA