konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Amajyaruguru: Baracyashaka umuti ku ruhuri rw’ibibazo byo mu bahinzi b’ibirayi

Amajyaruguru: Baracyashaka umuti ku ruhuri rw’ibibazo byo mu bahinzi b’ibirayi
16-04-2018 saa 17:13' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1451 | Ibitekerezo 2

Nyuma y’ibibazo byakunze kugaragazwa mu ntangiro z’uyu mwaka by’uko abahinzi b’ibirayi mu turere twa Burera na Musanze two mu Ntara y’Amajyaruguru bavugaga ko batewe ibibazo bikomeye n’uburyo Leta yabashyiriyeho bwo kugurisha umusaruro w’ibirayi byabo bejeje.kuri ubu aba bahinzi bavuga ko bikomeye cyane kugira ngo bazabashe kubona amafaranga y’ibirayi baba bagurishije aho ngo basabwa kuyishyurwa binyuze muri banki zitandukanye.

Mu bibazo aba bahinzi bagaragazaga ni nko kuba nta muhinzi wemerewe kujya gukura ibirayi mu murima we adahawe igipapuro kibimuhera uburenganzira. Bavuga kandi ko kubona uburenganzira bibona umugabo bigasiba undi kuko no kugira ngo umuhinzi abuhabwe agomba kugira icyo aha abayobozi [ruswa] b’amakoperative ngo kuko biba bisabwa n’abantu benshi kubera ikibazo cy’uko ibirayi byabo biri kuborera mu mirima.

Hari ibiciro bavugaga byemejwe na Leta bivuga ko umuhinzi ahabwa amafaranga 135 ku kilo cy’ibirayi by’umweru ngo ntibayabona, ahubwo abayobozi b’amakoperative ntibatinya kubaha amafaranga ari munsi y’ijana ku kilo, bakabaha inyemezabwishyu zanditseho ko baguriwe ku mafaranga 135.

Kuri ubu ubuyobozi bw’iyi ntara bufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi baremeza ko iki kibazo kiri gukemurwa kandi mu buryo burambye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mata 2018, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Madamu Mukeshimana Geraldine, Guverineri Gatabazi JMV uyobora Intara y’Amajyaruguru, n’abahagarariye inzego zose zirebwa n’iki kibazo bakoranye inama yari igamije kunoza imicururize n’imyishyurire y’ibirayi, aho barebeye hamwe uburyo amafaranga yishyurwa ibirayi aciye kuri konti ziri mu mabanki y’ubucuruzi n’Imirenge SACCOs yajya agera ku bahinzi mu buryo bwihuse

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko umuhinzi utanze umusaruro we w’ibirayi agomba kwishyurwa mu minsi itarenze itanu kandi amafaranga yishyuwe akanyuzwa kuri konti ye bwite igomba kuba iri muri Banki cyangwa mu Murenge SACCO Ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi n’umusaruro wabyo cyakomeje kuba ingorabahizi, inzego zitandukanye zikunze kukigarukaho


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
sebirayi Kuya 17-04-2018

Ibi bintu birababaje cyane pe aho umuhinzi apfana umusaruro we mu gihe abandi bawukiriramo bishoboka bite ko wambuza gusarura ibyo nihingiye no kubigurisha aho numva hamfitiye akamaro.

Bizimana isaac Kuya 16-04-2018

Birakwiye kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mureke twibuke twiyubaka

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...