AMAKURU

UKWEZI
pax

Amajyepfo : Uretse Nyaruguru, uturere twose dukeneye imbaraga zidasanzwe ngo isezerano Perezida yahaye abaturage ku mashanyarazi risohozwe

Amajyepfo : Uretse Nyaruguru, uturere twose dukeneye imbaraga zidasanzwe ngo isezerano Perezida yahaye abaturage ku mashanyarazi risohozwe
11-07-2020 saa 21:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3088 | Ibitekerezo 2

Perezida Paul Kagame yiyamamariza manda y’imyaka irindwi (2017-2024) yasezeranyije Abanyarwanda ko iyi manda izarangira ingo zose zifite amashanyarazi. Mu gihe hasigaye imyaka ine ngo gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 igere ku musozo, aho Abanyarwanda bose bagomba kuba bafite amashanyarazi ku kigero cya 100%, akarere kamwe mu Ntara y’Amajyepfo niko gafite ingo zifite amashanyarazi ku kigero kiri hejuru ya 90%, akandi kamwe gafite ingo zifite amashanyarazi ku kigire kiri hejuru ya 60% mu gihe uturere dutandatu dusigaye dufite ingo zifite amashanyarazi ku kigero kiri munsi ya 50%.

GORILLA GAMES

Uko amashanyarazi ahagaze mu turere 8 tw’ Intara Amajyepfo

Nyaruguru : 93%
Gisagara : 62.2%
Muhanga : 47.6%
Huye : 44%
Ruhango:43,7%
Kamonyi : 40%
Nyanza : 39%
Nyamagabe : 37%

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 1 Nyakanga 2020 yavuze ko aka karere gahagaze neza mu rugamba rwo gukura abaturage mu mwijima.

Yagize ati “Ku kijyanye n’amashanyarazi mu rugendo rwo kwibohora umwijima aha ho rwose turakataje. Nimbivuga mwumve ko kuva muri 2011 abari bafite amashanyarazi bari 0,8%. Uyu munsi iyo turebye amashanyarazi y’uburyo bwombi ni ukuvuga akomoka ku muyoboro mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba, ingo 93% zifite amashanyarazi”.


Meya Habitegeko Francois avuga ko akarere ayoboye gakataje mu kwegereza abaturage amashanyarazi

Muri aya mashanyarazi ari mu karere ka Nyaruguru akomoka mu muyoboro mugari ni 38,9% naho akomoka mu mirasire y’izuba ni 54,1% yose hamwe akaba 93%.

Meya Habitegeko ati “Ni ukuvuga ko mu ngo 93% nta mwana wa Nyaruguru wigira ku gatadowa, cyangwa ku gishirira”.

Gisagara : 62,2% ariko hari icyizere ku ruganda rwa nyiramugeri

Akarere ka Gisagara gatuwe n’ingo 88 201, izifite amashanyarazi ni 54904 zihwanye na 62.25%.

Mu kiganiro aka karere kagiranye n’abanyamakuru mu Ntangiriro za Werurwe uyu mwaka wa 2020, Meya Jerome Rutaburingoga yavuze ko aka karere ariko kari gafite nyakatsi nyinshi kurusha utundi twose mu gihugu. Ingo ibihumbi 10 zose zari zituye muri nyakatsi.

Mu karere ka Gisagara hari kubakwa urugemero runini ruzakora amashanyarazi rwifashishije ingufu za nyiramugengeri. Uru rugomero ruri hafi kuzura ruzatanga megawatt 80.

Meya wa Gisagara Rutaburingoga Jérome avuga ko mu 1994 ingo zari zifite amashanyarazi ari 0%, bityo ngo umuvuduko akarere kariho mu kwegereza abaturage amashanyarazi utanga icyizere ko muri 2024 ingo 100% zizaba zifite amashanyarazi.

Mu ntangiro za Werurwe 2020, yagize ati “Mu mwaka wa 1994 twari kuri 0% ; muri 2010 twari dufite ingo 1107 gusa zifite amashanyarazi zingana na 3% ; tugera mu mwaka wa 2016 tugeze kuri 15%, none ubu tugeze ku ngo 52 532 zingana na 60%. Intego twihaye ni uko mu mwaka wa 2024 tuzaba tugeze ku kigero cya 100% buri rugo rufite amashanyarazi.”.

Ruhango : 43%, mu ngamba harimo kugabanya imiturire y’akajagari

RUSILIBANA Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ruhango yabwiye UKWEZI ko mu myaka 26 ishize ingo zo mu karere ka Ruhango zari munsi ya 5%.

RUSILIBANA afite icyizere ko mu myaka ine isigaye ngo manda ya guverinoma y’imyaka irindwi igere ku musozo izarangira amashanyarazi yaramaze kugera ku ngo zose.

Abishingira ku kuba imiyoboro migari yaramaze gukorwa igisigaye ari ugukwirakwiza amashanyarazi mu ngo.

Yagize ati “Icyari kigoye ni electrification kandi yarakozwe ubu igisigaye ni extension na connectivity no kubaka line imwe gusa. Hamwe na REG turabona intego tuzayigeraho”.

RUSILIBANA avuga ko ikindi kiri gukorwa ari ukuvugurura imiturire abaturage bagashishikarizwa gutura mu midugudu kuko imiturire y’akajagari ituma kugeza amashanyarazi ku ngo bigorana.

Huye : 44%, mu ngamba harimo kongera ingo zikoresha imirasire y’izuba

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko muri aka karere hari kubakwa umuyoboro mugari uzaha amashanyarazi ingo zirenga 3000, ziganjemo izo mu mirenge ya Rwaniro na Kigoma.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari akarere ka Huye bafite umushinga uciriritse wo kwagura amashanyarazi akagera mu dusantere two mu murenge wa Rusatira mu tugari twa Kimuna na Gafumba. Uyu muriro uyu mushinga ninawo uzacanira urwunge rw’amashuri rwa rwa Gafumba. Iri shuri ryari risanzwe rikoresha umuriro w’imirasire y’izuba iza kugira ikibazo.

Meya wa Huye Ange Sebutege avuga ko umushinga wo kugeza amashanyarazi mu mirenge 2 yari isigaye itaragerwamo n’amashanyarazi ugeze kure kandi ngo uwo mushinga uzacanira ingo nyinshi

Kamonyi : 40%

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi akaba na meya w’agateganyo Tuyizere Thadée avuga ko nubwo bageze kuri 40% bafite ikizere ko mu myaka ine isigaye bazaba bageze ku 100% akabishingira ku kuba uyu muhigo ari umuhigo w’igihugu atari umuhigo w’akarere kamwe bityo ngo igihugu kizafasha aka karere kongera ingano y’umuriro w’amashanyarazi.

Visi Meya wa Kamonyi akaba na Meya w’Agateganyo avuga ko nabo bafite icyizere ko umuhigo wo kugeza amashanyarazi mu ngo zose uzashobora nubwo icyorezo cya coronavirus cyakomye bimwe mu nkokora

Tuyizeye kandi ashishikariza abaturage gushaka uburyo baba babonye umuriro w’imirasire y’izuba bakaba bawifashishije.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ngo kuba tugeze kuri 40% muri Kamonyi ahantu hose amashanyarazi yaba ahagera, ntabwo bishoboka. No kuvuga ngo aho amashanyarazi ataragera tubahe igihe, murabizi ko covid-19 yagize ingaruka ku ngengo y’imari dukoresha ari ayo twiyinjiriza n’ayo Leta iduha mu mishanga itandukanye,

Turabitekereza gukomeza gutanga amashanyarazi dufatanyije n’ibigo bya Leta mu mishanga itandukanye ariko byose bijyana na budget dufite. Icyo nakongeraho ni uko abantu bashaka amashanyarazi yo ku muyoboro mugari kandi hari ubundi buryo twakoresha. Ufite umurasire w’izuba aba afite amashanyarazi. Ashobora gucana mu rugo ashobora gukoresha radiyo, ashobora gucomeka televiziyo icyo atakora ni ukuvuga ngo ndasudira nte ?, ibyo gusudira n’ibindi bishobora gushakirwa ahandi”.


Kongera ingo zikoresha imirasire y’izuba nibyo byatumye Nyaruguru iza ku isonga mu kugira amashanyarazi

Abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo baganiriye na UKWEZI bavuze ko zimwe mu ngamba bafite kugira ngo isezerano Perezida yahaye abaturage ryo kuba muri 2024 ingo zose zigomba kuba zifite amashanyarazi risohozwe, harimo gushishikariza abaturage gutura ku midugudu no kongera umubare w’ingo zikoresha amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Igikundiro Kuya 14-07-2020

Yewe kamonyi nabo kubenshya gusa ubuse akagari ka gihira hacana bangahe nahandi henshi abayobozi bakamonyi muranshya

Semwema Kuya 12-07-2020

Hhhhh izi nitekinike za meya habitegeko, nubwo sankara yashyizemo ikibatsi leta ikahitaho ikamena amashanyarazi mubice byegera nyungwe nuburundi, ariko rwose meya arabeshya cyane, barugufata nudutoroshi twimirasire bakabyita amashanyarazi, babisesengurane ubushishozi

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...