AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amanota y’abarangije S6 muri 2019 yatangajwe, abakobwa batsinze kurusha abahungu

Amanota y’abarangije S6 muri 2019 yatangajwe, abakobwa batsinze kurusha abahungu
24-02-2020 saa 18:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3263 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abakoze ibizami bya Leta byasoje amashuri yisumbuye 2019 aho abakobwa batsinze ku kigero cya 93,3% mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 86,5%.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020 nibwo aya manota yatangajwe. Abize amasomo y’ ubumenyi rusange batsinze ku kigero cya 89.50% naho abize amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batsinda ku kigero cya 91.15 % mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Abakobwa bakoze ni 25,644 abatsinze ni 22 170. Abahungu batsinze ni 19,774 mu gihe abakoze ari 21,217.

Mu bizamini bya Leta S6, 2019 abakobwa bari 54.10%, abahungu ari 44.90.

Muri rusange abatsine ni 41,944 bahanye na 89.50%, umwaka ushize wa 2018 bari batsinze ku kigero cya 88.22% biyongereyeho 1.27%.

Buri munyeshuri wabaye uwa mbere yahembwe mudasobwa ya Positivo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bakiri bato.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...