AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amashuri y’Incuke, P1-P3 bagiye guhita batangira igihembwe cya 3

Amashuri y’Incuke, P1-P3 bagiye guhita batangira igihembwe cya 3
31-07-2021 saa 09:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1563 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi yatangaje isubukurwa ry’amasomo arimo ay’abiga mu cyiciro cy’amashuri y’Incuke n’icya mbere cy’amashuri abanza bazahita batangira igihembwe cya gatatu ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 02 Kanama 2021.

Minisiteri y’Uburezi yabitangaje nyuma y’amasaha macye Inama y’Abaminisitiri isohoye amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID arimo akuraho gahunda ya Guma mu Rugo mu bice yari byari biyirimo ndetse na Guma mu Karere.

Amashuri y’incuke n’ay’Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ubundi cyari cyaratangiye nyuma y’andi mashuri ubwo ibikorwa by’amashuri byasubukurwaga, ubu bo bakaba bamaze kwiga ibihembwe bibiri bakazasubirayo kwiga icya gatatu.

Nubundi ku ngengabihe ya Minisiteri y’Uburezi, byari biteganyijwe ko ibi byiciro bizatangira igihembwe cya gatatu ku ya 02 Kanama 2021, ikaba imenyesha ko ibi bireba n’abo mu Mujyi wa Kigali n’utundi Turere twari tumaze iminsi turi muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Minisiteri y’Uburezi kandi ivuga ko abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za Kaminuza bazakomeza amasomo nk’uko bisanzwe icyakora abo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani bari bamaze iminsi muri Guma Mu Rugo bo bazasubukura amasomo tariki 09 Kanama 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA