AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Arashinjwa n’ abaturage ko yabatekeye umutwe yitwaje RDB n’ akarere akabiba miliyoni 2 we ati ‘nzabishyura’

Arashinjwa n’ abaturage ko yabatekeye umutwe yitwaje RDB n’ akarere akabiba miliyoni 2 we ati ‘nzabishyura’
3-01-2020 saa 11:03' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2618 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Kibilizi mu karere Gisagara hari bavuga ko batekewe umutwe n’uwo bavuga ko yaje yiyita umufatanyabikorwa w’Akarere wakoze imishinga avuga ko ashaka guteza imbere abaturage ariko ngo yamaze gushyikira amafaranga y’ u Rwanda hafi miliyoni 2 arabura.

Aba baturage bo mu Murenge wa Kibilizi biganjemo abo mu Kagari ka Duwane bavuga ko muri Werurwe 2019, uwitwa Ndushabandi Moïse yaberetse icyangombwa cya RDB cyanditseho Company yitwa Hills INUKA LTD avuga ko aje kubateza imbere.

Ngo yabahurije hamwe abaturage avuga ko ari umufatanyabikorwa w’akarere ugamije gufasha abatishoboye kwiga imyuga no kwizigama.

Abaturage bamugiriye icyizere biyandikisha muri iryo shuri bishyura amafaranga yishuri ndetse batangira no kwizigama.

Gusa ngo nyuma y’ amezi abiri ari ishuri ntiryakomeje n’ amafaranga bizigamiye nayo barayabuze kandi barayashyiraga kuri konti zabo, bavuga bafungurijwe muri Equity Bank na Ndushabandi Moïse.

Akamikazi Ishila, yari nk’umukozi wa Hills INUKA kuko yari ashinzwe kubikira bagenzi be amafaranga nk’ umwajenti wa Equity Bank gusa nawe avuga ko yatekewe umutwe kuko ngo ayo yabitse kuri konti yitwaga iye yashidutse yarabikujwe atabizi.

Agira ati ‟Yaje avuga ko azanye ishuri ry’imyuga harimo kuboha imipira, kudoda imyenda, kudoda inkweto no kuzikora ndetse hakabamo n’amategeko y’umuhanda, ariko yabanje kudukoresha inama zigeze nko kuri 5 atubwira icyo kwiga bidusaba twemeranya ibihumbi 6, abishyura barishyura twibwira ko yahawe uburenganzira n’Akarere.”

Akamikazi avuga ko kuba baragaragarizwaga ibyangombwa byanditse birimo icyangombwa cya RDB ndetse afite n’iby’Akarere ka Gisagara kandi ibyo akora abikora ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’Akagari bureba bahise bamugirira icyizere, abaturage barenga 100 biyemezagukorana nawe.

Akomeza agira ati ‟Yaje no kuzana ishami rya Equity Bank, azagusaba ko uwiga aho akwiye no kujya muri iyo banki akajya yizigama kugira ngo tuzanakore koperative tujyamo ariko kuko ari we wanaduhaye imibare y’ibanga ayo wabikaga yayakuragaho”.

Akamikazi avuga ko yaje kugurisha inka abika ibihumbi 260 kuri konti yari yarafungurijwe n’ uyu mugabo Moise nyuma agiye kuyabikuza asanga hasigayeho ibihumbi 15.

Akamikazi avuga ko byageze aho abo biganaga bakajya bamutera mu rugo bajya kumwishyuza kuko yari umuyobozi wabo.
Akamikazi ngo yahamagaye Moise amwizeza ko aaramwoherereza ayo mafaranga yavuye kuri konti ye ariko ntiyabikora.


Ntagengwa Gido

Ntagegwa Gido avuga ko nawe akekwa ko hari uruhare afite mu gihombo cy’abaturage kandi nawe ari mubatekewe umutwe kuko ari mu batanze inzu ya koperative yizezwa ko igiye kugurwa ariko ngo yakorewemo ntibabona n’ubukode.

Ati ‟Yaje avuga ko ashaka aho kuhaorera kandi ashaka kuhagura, asabye ko abanyeshuri be baba bigiramo numva ko ari ni ikimenyetso cy’uko azishyura koko, mbaha inzu ariko baje kwibwa natwe tutabonye amafaranga twasezeranyijwe y’ubugure, ariko ntitwabona n’ay’ubukode ariko byose abanyamuryango ba Koperative bahora bavuga ko nshobora kuba mbifitemo uruhare.”

Ntangegwa asaba ko inzego zibishinzwe zabafasha uyu mugabo Ndushabandi wabatekeye umutwe akaboneka akishyura ubukode bw’ amezi abiri abanyeshuri be bamaze bigira mu nzu ya koperative y’ abenzi b’ inzoga.

Mukashyaka Marie Claire nawe ni umwe mu bari abanyeshuri ba Hills INUKA, Agira ati ‟Nahombye byinshi, nagiye kwiga umugabo atabishyigikiye neza, nagurishije amatungo ngo mbashe kwiga kandi hari abana bakwiye kwigishwa n’ayo matungo, njyewe nari narizigamye 17 400 muri ubwo bwizigame batubwiraga, narishyuye ishuri amezi 6 icyarimwe nishyura ibihumbi 38 yo kwiga kongeraho ibikoresho naguraga ndetse no gushishikariza bagenzi banjye kwiga kandi rero twari benshi.”

Muri rusange bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje mu buyobozi, bakaba bifuza ko hakoreshwa imbaraga zose uwabatekeye umutwe agatabwa muri yombi akabishyura.

Ndushabandi, ku murongo wa telefone yemereye Ikinyamakuru UKWEZI ko bimwe mu byabaye ari ikibazo cyo kubura amafaranga ariko ngo hari n’amakosa yabaye yabazwa abakozi.

Yagize ati ‟Habayemo ibibazo byakozwe n’abakozi birenga ikigero cyo kubikemura ariko ntibyaguma gutyo turashaka kuza kubicyemura twabanje gushaka ubushobozi.”

Ku kijyanye n’amafaranga yishyuwe avuga ko nta mafaranga bigeze bishyura ngo bige n’aho ku mafaranga abaturage basabwe ngo bizigame akavuga ko ari gahunda yinjijwemo n’umukozi we witwa Uwizeyimana Charles itari mu cyerekezo cy’ibikorwa bya company avuga ko yakoraga mu buryo buzwi n’Akarere igamije kwigisha imyuga.

Ndushabandi uvuga ko ibi byose bimaze amezi ane bibaye, abajijwe impamvu atakurikiranye amakosa akorwa mu izina ry’ibikorwa bye, avuga ko yatinye kwinjira mu baturage nta buryo bwo kwishyura ibimwerekeyeho arabona.

Abaturage bavuga ko ikibazo bakigejeje mu buyobozi ndetse n’ushinzwe imibereho myiza mu Kagali ka Duwane yemeza ko iki kibazo cyamenyekanye kirimo gukurikiranwa.



Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yatangarije UKWEZI iki kibazo atakizi ndetse ko n’uriya wiyita umufatanya bikorwa w’ akarere atamuzi.

Meya Rutaburingoga yavuze ko iki kibazo agiye kugikurikirana avuga ko nibiba ngombwa akarere kazishyura abo baturage amafaranga yabo kagasigara kikurikiranira uwabatekeye umutwe.

Abatekewe umutwe bavuga ko ibyababayeho babikuyemo isomo ryo kujya babanza gushishoza mbere yo kwizera umuntu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...