AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

BRALIRWA yagize icyo ivuga ku makuru amaze iminsi avuga ko igiye kugabanya ibiciro ku binyobwa byayo

BRALIRWA yagize icyo ivuga ku makuru amaze iminsi avuga ko igiye kugabanya ibiciro ku binyobwa byayo
6-08-2019 saa 16:23' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 21767 | Ibitekerezo 18

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyabaga zitandukanye hakwirakwizwa ibiciro biri hasi ku bisanzwe bizwi ku binyobwa bya BRALIRWA bikavugwa ko aribyo biciro bya BRALIRWA bizatangira kubahirizwa guhera tariki 15 Kanama 2019.

Umukozi wa BRALIRWA ushinzwe itumanaho yabwiye UKWEZI ko aya makuru nabo bayabonye gusa ashimangira ko ari ibihuha.

Aya makuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga zirimo Whatsapp , Facebook na Instagram avuga ko BRALIRWA yagabanyijeho amafaranga 200 ku binyobwa byayo byose.

Bakavuga ko Petit Mitzig izagura 300 rwf, Grand Mitzig: 800 rwf, Knowless : 300 rwf, Primus : 600, Amstel: 500, Heineken: 600 rwf.

Umukozi wa BRALIRWA ushinzwe itumanaho yabwiye UKWEZI ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri, ni ibihuha. Natwe tujya tumva abantu babivuga ariko ntabwo ari ukuri. Ubundi urabizi ko iyo hari gahunda yo guhinduka kw’ ibiciro hari press release (itangazo rigenewe abanyamakuru) ikorwa”.


Amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko guhera tariki 15 Kanama 2019 ibiciro by’ ibinyobwa bya Bralirwa bizagabanywaho amafaranga 200

Abaturage batandukanye bari bamaze iminsi baganira kuri ibi biciro bitaramenyekana aho byavuye bakavuga ko nibitangira gushyirwabikorwa bizatuma inzoga z’ inkorano zibura abazinywa.

Gusa hari abandi babibonaga mu bundi buryo bakavuga ko ibi biciro biramutse ari ukuri byatuma mu Rwanda umubare w’ abasinzi wiyongera.


Ifoto y’ uruganda rwa Bralirwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 18
Iraduhuje Theos Kuya 17-08-2019

ibinyobwa bya brarirwa bibabifite ibipimo bitakwangiza abantu ariko guhenda kwabyo bigatuma biyahuza inkorano zigiyeye kubsmara bagabanyije byafasha abanyarwanda bingeri zose

jojo Kuya 8-08-2019

hhhhh yewana twaba tubaye abasinzi birangiyepe!!!

Alexis Ndikumana Kuya 7-08-2019

Twese turabyishimiye pe nagabanyuke

Alexis Ndikumana Kuya 7-08-2019

Twese turabyishimiye pe nagabanyuke

Bobo Kuya 7-08-2019

MuByihorere bavandimwe muzarebe ukuntu umuntu wumugabo abyimba amatama nkumwana urwaye bwaki kubera kwibera munzoga zamake zinkorano ubwose urwanda rurikwerekezahehe? Babyigeho bagabanye imisoro wenda zagura make

Bobo Kuya 7-08-2019

MuByihorere bavandimwe muzarebe ukuntu umuntu wumugabo abyimba amatama nkumwana urwaye bwaki kubera kwibera munzoga zamake zinkorano ubwose urwanda rurikwerekezahehe? Babyigeho bagabanye imisoro wenda zagura make

Niyigena Adolphe Kuya 7-08-2019

Ibi biciro bazabigabanye kugira ngo abantu bazajye banywa inzoga zisukuye!!

Tugizimana Reverien Kuya 7-08-2019

Ibiciro birahenze rwose nimutuvuganire bigabanywe.

SIBOMANA Kuya 7-08-2019

Igihe kirageze ngo Brarirwa irebe uburyo yagabanya ibiciro kuko Abanyarwanda birwanaho banywa izi nkorano kuko izindi zihenze

Job Kuya 7-08-2019

Ariko rero Leta irebe icyo ikorera aba aba bantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha.

Mu minsi ishize haje ikindi gihuha ko amashuri yongerwe icyumweru cyo gutangira.

Birababaje rwose,abantu bakwirakwiza ibihuha bakurikiranwe.

Emmanuel Niyomufasha Kuya 6-08-2019

Bari batubeshye pe

Emmanuel Niyomufasha Kuya 6-08-2019

Bari batubeshye pe

Nyiramana mado Kuya 6-08-2019

Kugabanyaho make ki binyobwa bya Bralirwa byaturyohera Kandi na Bralirwa ntiyahomba kuko na skool ntirahomba Kandi iryohereza abakiriya bayo

Joyeuse Uwineza Kuya 6-08-2019

Murakoze kuduha amakuru yuzuye kuko bituma abantu bamenya aho ukuri guherereye ntibagume mu rujijo

Abayisenga Vincent Kuya 6-08-2019

Mu by’ukuri ibiciro by’inzoga za Blarirwa biri hejuru bitera,abaturage b’amikoro make kwiyegereza az’inkorano kuko zibahendukiye,Kandi ubusinzi buterwa Ni zo zidapimye buri hejuru cyane .Muzagereranye intambara ziba mubtubari tw’inzarwa naho banywera agapfundikiye muzabwira

manzi moja Kuya 6-08-2019

nubundi nibashake ntibazagabanye sinjya mbinywa ninywera skol maaaaaaaaaaaalt!!!!!!!!!!!!!!

Bizimana Mark Kuya 6-08-2019

nukubyigaho kbx ifaranga ryacu rimaze kumanuka cyane

Innocent Kuya 6-08-2019

Ariko ibi bintu leta izabitekerezeho bagabanyirize Bralirwa imisoro ibi biciro byubahirizwe Kuko nibadatabara igihugu kizazezengezwa nizi nkorano binywera bavuga ko zihendutse. Naho ibyo kongera ubusinzi byo sibyo kuko batasinda kurusha abanyweye muriture na yewe muntu nizindi ntazi!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...