AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

BREAKING : Amashuri, ibiro bya Leta n’iby’abikorera birafunze, gera mu rugo ni saa 18:00,…

BREAKING : Amashuri, ibiro bya Leta n’iby’abikorera birafunze, gera mu rugo ni saa 18:00,…
29-06-2021 saa 15:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2467 | Ibitekerezo

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 areba Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani (8), arimo avuga ko ibiro byaba iby’inzego za Leta n’iz’abikorera bifunze.

Iri tangazo rivuga ko aya mabwiriza azatangira kubahirizwa tariki 01 Nyakanga, areba Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.

Aya mabwiriza mashya kandi avuga ko ingendo zibujijwe kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00’) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00’).

Iri tangazo rivuga kandi ko inama zose ziba imbonankubone zihagaze ndetse n’ibirori byose byaba ibibera mu rugo ndetse n’ibindi.

Rivuga kandi ko amashuri yose yaba ay’incuke, abanza, ayisumbuye na za Kaminuza afunzwe ariko abanyeshuri bagomba gukora ibizamini bya Leta bakazashyirirwaho amabwiriza yihariye na Minisiteri y’Uburezi.

Muri turiya Turere kandi, inzu zicuruza amafunguro zizwi nka Resitora zizajya zitanga serivisi ku bayatahana ibizwi nka Take away.

Aya agomba gutangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, avuga kandi ko insengero zose zifunzwe.


UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA