AMAKURU

UKWEZI
pax

Barasaba guverinoma kugenza gahoro ibyo guca amakara muri Kigali

Barasaba guverinoma kugenza gahoro ibyo guca amakara muri Kigali
30-05-2020 saa 14:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3578 | Ibitekerezo 7

Abatuye ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali barasaba guverinoma y’u Rwanda gutwara gake ibyo guca burundu amakara mu mujyi wa Kigali kuko basanga hari benshi ubuzima bwahita bugora kuko abatuye Kigali batanganya ubushobozi.

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ibidukikije itangaje ko igiye guca burundu muri Kigali amakara, abatuye Kigali bagakoresha gaze mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Abaturage bo muri Kigali baganiriye na UKWEZI barimo umugore uhagarariye abandi muri umwe mu mirenge yo mu mujyi wa Kigali yavuze ko abagore ayoboye barimo kumusaba kubakorera ubuvugizi kugira ngo guverinoma ye guhagarika amakara kuko ariyo ajyanye n’ubushobozi bwabo.

Yagize ati “Kudakoresha amakara ni ikibazo, twajyaga ducungana n’amakara, ubuse ? wenda nihereyeho n’abaturage mpagarariye, abagore bari kumbwira ngo nibafunga amakara murabona tubazabaho gute namwe nk’itangazamakuru mutuvuganire rwose kuko muri ijwi rigera kure”.

Umwe mu bagabo bakorera mu mujyi wa Kigali akazi ko gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga yagize ati “Ariya makuru yo guhagarika amakara yangezeho kuko yanyuze mu binyamakuru dukurikirana. Ntabwo kudakoresha amakara twese bizatugiraho ingaruka ku rwego rumwe, amakara yari ahendutse hafi kuri buri muturage wese wo mu mujyi wa Kigali, wajyanaga ibiceri byawe, 200,250 cyangwa 500 bitewe n’uko wifite ukabasha kuyagura ukarya kumanywa na nijoro ariko gaze uhereye no ku icupa ryayo ryonyine birahenze bisaba amafaranga umuntu ashobora gupagasa ukwezi kose”.

Akomeza agira ati “Niba umuntu yabashaga kurya atekesheje amakara ya 200, kugura icupa rya gaze ry’ibihumbi 35 bizamusaba kwigomwa iminsi itari munsi ya 40 ukibaza uti ese muri iyo minsi azaba abayeho ate ?”.

Uyu mutenisiye ati “Tuvuye muri corona, kandi corona yatwigishije kwizigamira, ubwo Leta yareka tukabanza tukizigamira ikanareba ko isomo ryinjiye ikabona guhagarika amakara kuko gukoresha gaze bisaba guterurira amafaranga menshi rimwe. Izo ngamba baramutse bahise bazishyira mu bikorwa aka kanya biragoye”.

Umucuruzi ufite butike mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge twaganiriye yavuze ko guhagarika amakara mu mujyi wa Kigali byashoboka ariko ngo byasaba ko Leta iha abaturage igihe gihagije cyo kwitegura.

Uyu mugabo ucuruza ibintu bitandukanye birimo n’amakara agira ati “Hariho sisiteme y’ibyiciro nawe urayizi, uwo mu kiciro cya kane n’uwo mu kiciro cya mbere ntabwo babayeho kimwe. Izo gaze nibyo kuzikoresha ni iterambere ariko ntabwo twese bitworoheye kimwe”.

Akomeza agira ati “Hari banyakabyizi, niba nabonaga igihumbi ku munsi ngombwa kwiporogarama nkagikuramo amakara, ntabwo bizankundira ngo ngure gaze y’ibihumbi 35 ni ibintu bihenze kuri njyewe wo mu kiciro cya mbere”.

Aba baturage icyo bahurizaho ni uko Leta itahutiraho ngo ihite ihagarika amakara burundu, ahubwo icyo basaba ni uko iterambere rya gaze ryaza gahorogahoro ubonye ubushobozi akayigura, kuko ngo abatayikoresha si uko bayobewe ibyiza byayo ahubwo ikibazo kiri mu kutabona ubushobozi bwo kuyigura.

Ku wa Kane w’Iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2020, nibwo Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yatangaje ko amakara agiye gukumirwa burundu mu mujyi wa Kigali.

Dr Mujawamariya yavuze ko ikibazo abantu bafite abenshi ari uko batunga gaze ariko ntibayitekeho ibishyimbo ngo idashira, ariko ngo ibishyimbo umuntu ashobora kubiraza mu mazi azabitekamo bwacya akabiteka ngo icyo ngihe umuntu abiteka iminota 55 aho kuba amasaha ane.

Minisitiri Mujawamariya avuga ko umushinga w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu, REG, wiswe ‘Pay As You Cook’ kiri gufatanya na REMA kureba uko wagera ku banyarwanda bose. Ni uburyo umuturage ahabwa gaz iriho mubazi akajya yishyura iyo ashoboye, yashira ikazima ikongera kwaka yongeye kwishyura.

Leta y’u Rwanda ivuga ko impamvu amakara yo gucana agiye gukumirwa muri Kigali bigamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
peace Kuya 1er-06-2020

ikindi kdi guca amakara byaba ari uguhubuka nuko gas turacyabona abantu bahitanwa nayo bivuga ngo nibongere ubukangurambaga uburyo ikoreshwamo bagabanye n ibiciro byayo ubundi ibintu bizikora ntawanze irerambere ariko ntibyahita bishoboka kuri twese

peace Kuya 1er-06-2020

ikindi kdi guca amakara byaba ari uguhubuka nuko gas turacyabona abantu bahitanwa nayo bivuga ngo nibongere ubukangurambaga uburyo ikoreshwamo bagabanye n ibiciro byayo ubundi ibintu bizikora ntawanze irerambere ariko ntibyahita bishoboka kuri twese

peace Kuya 1er-06-2020

ikindi kdi guca amakara byaba ari uguhubuka nuko gas turacyabona abantu bahitanwa nayo bivuga ngo nibongere ubukangurambaga uburyo ikoreshwamo bagabanye n ibiciro byayo ubundi ibintu bizikora ntawanze irerambere ariko ntibyahita bishoboka kuri twese

Mahoro Kuya 31-05-2020

Amakara ahendutse kurusha gaz kandi noneho kubera icyorezo abenshi ubushobozi bwasubiye inyuma. Mubaye muretse mwaba mukoze.

Natal Kuya 31-05-2020

Ibyo rwose birutwa no gukoresha umuriro w’amashanyarazi, abe aribyo byigwaho naho gas nta kigenda nta na gato.

Dieudonne Kuya 30-05-2020

Gaz yarahenze yari isigaye igurwa na bake,amakara nibayaca byo abantu buzabagora

Evamu Kuya 30-05-2020

Ese muzajya mwotsa inyama coma cg brochettes kuri gaz ? Amakara arakenewe. Gaz niba ihendutse bizikora. Muzigishe abaturage uburyo bihendutse .ariko amakara ntiwayaca murundu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...