AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bitunguranye PAC yahagaritse kubaza Akarere ka Rutsiro kubera gusubiza ibyo katabajijwe

Bitunguranye PAC yahagaritse kubaza Akarere ka Rutsiro kubera gusubiza ibyo katabajijwe
21-09-2021 saa 10:00' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2433 | Ibitekerezo 1

Mu gikorwa cyo kumva ibisobanuro by’ibigo bya Leta ku makosa yabigaragaweho muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta PAC yahagaritse kumva iby’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kuko butatangaga ibisobanuro by’ibibazo bwabazwaga.

Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2019-2020.

Guhagarika kubaza Akarere ka Rutsiro igitaraganya, byatewe no kudasubiza ibibazo PAC yabazaga, ahubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bukisubiriza ibindi butabajijwe.

Nyuma y’aho Akarere ka Rutsiro gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba kananiriwe gusubiza PAC, byaje kugaragara ko nta Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kari gafite ubwo kitabaga.

Perezida wa PAC, Muhakwa, yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere niba afite Raporo y’Umugenzuzi Mukuru ahakana ko ntayo afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerénce, yabajijwe niba afite Raporo y’Umugenzuzi Mukuru avuga ko ayifite kuri telefoni.

Mu cyumba cy’aho ubuyobozi bw’Akarere bwisobanuriraga imbere ya PAC, kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19, umuntu umwe ni we wari ufite mudasobwa iriho Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Byagaragaye ko Akarere ka Rutsiro kitabye PAC by’umuhango kuko kisobanuraga ku byo katareba, katanasomye ari yo ntandaro yo gusubiza ibihabanye n’ibyo PAC yabazaga.

Perezida wa PAC, Muhakwa, yahise yanzura ko ibazwa ryahagarara Akarere kakitaba kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, guhera saa moya kugeza saa mbiri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Birababaje Kuya 21-09-2021

Ahuuuu ...! Twari dushize !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA