AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bugesera : Umusore w’imyaka 25 bamusanze amanitse yapfuye, birakekwa ko yishwe

Bugesera : Umusore w’imyaka 25 bamusanze amanitse yapfuye, birakekwa ko yishwe
8-03-2021 saa 10:54' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 15365 | Ibitekerezo 9

Mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, basanze uwitwa Nsabigaba Jean Paul bakundaga kwita Danny w’imyaka 25 y’amavuko, amanitse ku cyuma yapfuye. Gusa hari abakeka ko yaba yishwe ku buryo abaje kumumanika bashakaga kuyobya uburari.

Byabereye mu Mudugudu wa Gasenda II, Akagari ka Nyamata Ville, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko hahise hatangira iperereza.

CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati “Nsabigaba Jean Paul twasanze amanitse ntabwo tuzi icyamumanitse.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko bishobora kuba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

Umwe mu bari baziranye na nyakwigendera, yavuze ko ejo hari abantu bari baje kumusura aho yabanaga na mugenzi we, akabaherekeza ariko ntagaruke.

Yagize ati “Uwo babana araryama yibwira ko yatashye, mu gitondo umuturanyi yaje kumubona ku kibuga cy’umupira amanitse mu myenda.”

Uyu muturage ukeka ko nyakwigendera yishwe, ababikoze bakajya kumumanika hariya “kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye.”

Avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere hari abaturage bo muri kariya gace bumvise imodoka ihinda ndetse ko n’aho yakandagije amapine n’ubu hakishushanyije.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Lg Kuya 11-03-2021

Imana yaturemeye kurama no gukora imirimo myiza tukiri kwisi, ariko umuntu wambura undi ubuzima bwe n’umuswa cyane. Gusa Imana izibe iki cyuho agiye akiri muto igihugu kikimukeneye. Umuryango we ukomere

KAREGEYA ELISA Kuya 10-03-2021

IMANA IMWAKIRE MUBAYO DISI

Twagirimana Maritin Kuya 10-03-2021

Rekadutegereze, icyiperereza, rigeraho kukodufitubuyobozi Gusa,Imanimwakire mubayo

Geoffrey Kuya 10-03-2021

abagome baracyahari kwicha uyu musore koko ariko dufite ubuyobozi bwiza kandi dukunda turizera ko buza bikuri cyirana ababa gizi banabi baga fatwa.

-xxxx- Kuya 9-03-2021

Iman,imwakire

Aline Kuya 9-03-2021

Yoooo birababaje cyane ,Imana imwakire,agiye akiri muto disi.

Mwibeshye nta mudugudu wa Gasenda uba Inyamata ,ushora kuba cg ari Gasenga II

Aline Kuya 9-03-2021

Yoooo birababaje cyane ,Imana imwakire,agiye akiri muto disi.

Mwibeshye nta mudugudu wa Gasenda uba Inyamata ,ushora kuba cg ari Gasenga II

Harorimana theophile Kuya 9-03-2021

Nukuri birababaje kweli abo bamwishe mubakurikirane

TUYISHIME Jeanpierre Kuya 8-03-2021

Abo bantu baribari kumwe nadanny babakurikirane bakore iperereza.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA