AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Bunani watabaye umwana, Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye kumuha moto, umugore we ahabwe iduka

Bunani watabaye umwana, Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye kumuha moto, umugore we ahabwe iduka
13-03-2020 saa 08:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9529 | Ibitekerezo 4

Umunyarwanda Dr Yohani Kayimanura uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu bagiye kugurira moto umugabo witwa Bunani Jean Claude wagaragaje igikorwa cy’ubutwari akemera gushyira ubuzima bwe mu kaga atabara umwana wari ugiye gutwarwa n’umuvu muri ruhurura ya Nyabugogo.

Tariki ya 1 Gashyantare 2020 nibwo uyu mugabo uvuka mu karere ka Nyanza ariko uba mu mujyi wa Kigali yakoze iki gikorwa cyakoze benshi ku mutima.

Nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga uyu mugabo yageze kuri ruhurura asanga abantu bashungereye uyu mwana abandi bari kwifatira amashusho, ahita amanuka ku rwego ajya muri iyi ruhurura ahuramo uyu mwana.

Dr Yohani Kayinamura mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko aya mashusho yabageze aho bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika abakora ku mutima, biyemeza kugira icyo bafasha uyu musore nubwo nta kiguzi cy’ubutwari kibaho.

Dr Kayinamura avuga ko bageze mu Rwanda bahura n’uyu musore wahoze atunzwe n’ibiraka byo kogosha, bahura n’umuryango we, basanga icyo bamufasha ari uko bamuha moto, umugore we bakamuha iduka.

Yagize ati “Twabonye ko yagize umutima wo gufasha uriya mwana, kandi tuziko nawe afite umwana, turavuga tuti turebe ikintu twamufasha kizatuma nawe umwana we azakura agasanga ubuzima bwarahindutse akavuga ati ‘ibi nabitewe n’ubutwari bwa papa yagize igihe iki n’iki”.

Aba Banyarwanda baba muri Amerika ngo bahisemo kutubakira Bunani inzu ahubwo bahitamo kumuha moto, anababwira ko ikintu cyafasha umugore we ari uko bamuha iduka agacuruza kuko nta kazi afite. Dr Kayinamura avuga koi bi bizatuma Bunani yiyubakira inzu.

Kayisime Nzaramba wari Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge ku munsi manda ye yarangiye yahuye na Bunani baraganira, amwemerera ko akarere kagiye kumuha akazi.

Magingo aya Bunani akazi yarakabonye, intego afite ni ukuziyubakira inzu. Uyu mugabo w’imyaka 26 yabonye akazi muri Polyclinique de l’Etoile ndetse mbere yo gutangira aka kazi kazajya kamuhesha ibihumbi 70 FRW ku kwezi, Kayisime Nzaramba wari meya wa Nyarugenge yamuhaye n’ibihumbi 50 FRW byo kumufasha kwisuganya.

Dr Kayinamura Yohani avuga ko umugore wa Bunani agiye guhabwa iduka kuko yari asanzwe atunze no guca inshuro

Dr Kayinamura ati “Twaraganiriye azakomeza akazi yakoraga, tugiye kumugurira moto izajya imuverisa amafaranga ajya kuri konte, ikindi yasabiye madamu we ko nta kazi yagiraga tugiye kumutangirira iduka ryo gucuruza hariya aho atuye”.


Bunani atabara umwana


Bunani yakirwa na Kayisime Nzaramba wari meya


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
nowa. Kuya 13-03-2020

mbega.ndishimye nshimirareta yu RWANDA nabagiyekumufasha ngo ave mubucyene TURABASHIMIYE CYANE MURAKOZE.

Uwamahoro Marie Gloriose Kuya 13-03-2020

Nikoko Bunani yagize igikorwa cyubutwari nuwo kubishimirwa,ndanashimira cyane cyane ingeri z’abantu babimushimiye kumugaragaro.Imana ibahe umugisha

Uwamahoro Marie Gloriose Kuya 13-03-2020

Nikoko Bunani yagize igikorwa cyubutwari nuwo kubishimirwa,ndanashimira cyane cyane ingeri z’abantu babimushimiye kumugaragaro.Imana ibahe umugisha

Uwamahoro Marie Gloriose Kuya 13-03-2020

Nikoko Bunani yagize igikorwa cyubutwari nuwo kubishimirwa,ndanashimira cyane cyane ingeri z’abantu babimushimiye kumugaragaro.Imana ibahe umugisha

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...