AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Burera: Ubutumwa bwa Habumugisha uherutse kwicirwa abana 3 uwabareraga bakamusanga mu mugozi

Burera: Ubutumwa bwa Habumugisha uherutse kwicirwa abana 3 uwabareraga bakamusanga mu mugozi
26-09-2019 saa 10:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10877 | Ibitekerezo 5

Habumugisha Jean de Dieu wo mu karere ka Burera aherutse kwicirwa abana batatu, umukozi wabareraga bamusanga mu mugozi yapfuye bikekwa ko ariwe wishe abo bana yarangiza akiyahura. Uyu mugabo uvuga ko muri iyi minsi hari impamvu itazwi iri gutuma abantu bakora ibikorwa bya kinyamaswa, umugore we ari mu bitaro kubera ihungabana yatewe n’ ibyakorewe abana be. Habumugisha arasaba ababyeyi bakoresha abakozi kurushaho kuba maso.

Tariki 22 Nzeri 2019 nibwo inkuru mbi yatashye ku mutima w’ Abanyarwanda. Yari inkuru ivuga ko abana batatu bava inda imwe bishwe batemaguwe.

Iradukunda Yvonne wari ufite imyaka 13, Mugisha Danny wari ufite imyaka 6, na Masengesho Isabelle wari ufite imyaka 4 bishwe ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri.

Habumugisha aganira na UKWEZI yavuze ko hari saa moya n’ igice z’ umugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo umugore we Musengimana Theresie yamwohererezaga ubutumwa buvuga ko agereze mu rugo agasanga abana babishe.

Ati “Nari ndi mu mahugurwa ku Mukamira, noneho message imbwira ko abana babishe nayibonye saa moya n’ igice. Amakuru uko bayambwiye abana barabatemye nange narabyiboneye barabatemye. Bari abana batatu bose barapfuye twarabashyinguye ku wa Mbere”.

Habumugisha avuga ko iyo nkuru yamugoye kuyakira abanza guhungabana ariko ubu ngo ari kugenda yiyakira gahogahoro.

Ku cyumweru imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe I Kigali mu bitaro bya Kacyiru ikorerwa isuzuma. Habumugisha avuga ko nubwo batamubwira mu buryo bweruye ibyavuye mu isuzuma, amakuru afite ari uko ibyavuyemo bidatandukanye n’ ibyo abantu baketse byo kuba umukozi ariwe wishe abana yarangiza nawe akiyahura.

Ubwo nyina w’ abana yageraga mu rugo…

Musengimana Theresie kuri ubu uri mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Kirambo ndetse hari amakuru avuga ko agiye koherezwa ku bitaro by’ akarere kubera ikibazo cy’ ihungabana yatewe no kwicirwa abana.

Ubwo Theresie yageraga mu rugo yasanze nta mwana utamba, amatara yose azimije gusa ngo yumvaga radiyo ivuga. Avuga ko yinjiye mu nzu acana amatara ahita abona ikidendezi cy’ amaraso kuko abana babiri bari batemaguriwe mu cyumba kimwe. Yahise abimenyesha umugabo we wari mu mahugurwa ya Reserve Force ku Mukamira.

Uyu mubyeyi w’ abana batanu, wiciwe batatu agasigarana babiri yahise agwa igihumure ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kilambo ararayo bukeye arataha.

Ku wa Mbere ubwo aba bana bashyingurwaga nyina yari ahari, gusa ngo ari kwibuka ibyo yabonye agahita ahungabana nk’ uko bitangazwa n’ umugabo we. Theresie yasubiye mu bitaro kuri uyu wa Gatatu tariki 25 ndetse ngo abaganga bavuze ko bagiye kumwohereza ku bitaro bikuru.

Hishwe umwana w’ imfura wari ufite imyaka 13, hicwa uw’ imyaka 6 wari uwa 3 uhereye ku w’ imfura, hicwa n’ undi w’ imyaka 4 wigaga mu ishuri ry’ inshuke.

Abana basigaye ni amwana w’ imyaka 2 n’ umwana ukurikira imfura wari wagiye kwa nyirakuru.

Uyu mugabo n’ umugore we batuye mu mu mudugudu wa Gatare, Akagari ka Butare, murenge wa Cyeru. Clementine Bazubagira w’ imyaka 25 warega abana babo avuka mu murenge wa Ruhunde nawo wo mu karere ka Burera mu Ntara y’ Amajyaruguru.

Habumugisha avuga ko uyu mukozi yaje iwe avuga ko ashaka ahantu ho kuba akaba ahunze iwabo akavuga ko kuba iwabo byari bimubangamiye.

Umuryango wa Habumugisha uvuga ko wavugishije iwabo wa Bazubagira Clementine babasubiza ko nta kibazo uwo mukobwa bamureka akahaba niba abishaka.

Habumugisha ati “Nabogana ankundira abana n’ imirimo yo mu rugo yayikoraga neza nta kibazo na kimwe twari dufitanye.”

Akomeza agira ati “Mu bigaragara twari tumaranye nk’ amezi 4, nta bundi bubi twamubonagaho. Ntiwamenya ngo ni ibiki bisigaye biteye, muri iki gihe uri kubona umuntu yari abanye neza n’ abandi ukabona arahindutse afashe umuhoro aratemaguye…Ahubwo abantu bakwiye kuba maso ni ibyateye ntamenya biri gutera ubugome bw’ indengakamere bikavamo n’ urupfu naho ubundi atarafata icyemezo cyo kwica abo bana ntabwo yari abanye nabo nabi nta n’ ubwo yabarebaga ijisho ribi”.

Habumugisha avuga ko nta makimbirane umuryango we wigeze ugira n’ umuryango wa Bazubagira, ndetse nta n’ amafaranga bari bamurimo.

Agira ati "We yaje ari nk’ umuntu ufite ikibazo avuga ati mu rugo ntabwo mbanye nabo neza ndashaka ahantu ho kuba nkaruhuka....mu rundi rwego ntabwo yari umukozi yari umuntu uba mu rugo gusa nta n’ igipimo cy’ umushahara yari afite".

Habumugisha avuga ko ubutumwa yaha Abanyarwanda ari ukumenya umukozi babana nawe uwo ariwe, kandi bakita kumenya ubuzima n’ uburere bw’ abana babo cyane.

Iyo umubajije icyo akekwa cyaba cyarateye Bazubagira kumwicira abana yarashinzwe kurera agira ati “umuntu ni mugari”


Umuhango wo gushyingura aba bana wabaye tariki 23 Nzeri 2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
jean damascene Kuya 29-09-2019

Mbega inkuru ibabaje weee! Mbega ubugome burenze ukwemeraaa! Ariko ushishoje neza, wasanga iyi nkuru iteye kwibaza byinshi. Uyu mukobwa wa 25 ans ntiyari umukozi wo mu rugo! Nta kibazo na kimwe yari afitanye n’aba bana, nta n’icyo yari afitanye n’ababyeyi babo bari baramwakiriye nk’umuvandimwe... mu gihe cy’amezi ane yose bari bamaranye. Jye ndabona hakwiriye iperereza ritajenjetse, hakavumburwa niba nta bantu bari bafitanye ibibazo bikomeye n’uru rugo (aba babyeyi); hakavumburwa niba nta bandi bantu bavuye hanze bagabye igitero! Aba bagizi ba nabi bashobora kuba aribo bishe abana, bagahitamo no kwica uriya mukobwa kuri buriya buryo mu rwego rwo kuyobya uburari no gusibanganya ibimenyetso!!! Ibyo aribyo byose, n’ubwo uyu mukobwa bamusanze amanitse mu mugozi, nta kigaragaza ko ariwe wiyahuye; wenda ni abandi bagizi ba nabi ’’bamwahuye``. Ndakeka ubu bunyamaswa bw’indengakamere butarakozwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 25, usanzwe. Ni igikorwa cy’abagome babigize umwuga, kandi bari barenze umwe!

Vava Kuya 28-09-2019

Ahwiiiiiiiiii

Vava Kuya 28-09-2019

Ahwiiiiiiiiii

Siras maniraguha gasave Kuya 28-09-2019

abobasore bishe uwomukobwa nibakatirwe urubakwiye kuko ubwonubugo burenze,(gusa bireze ahubwo mwubake gereza nyinshi cg musubizeho igihano cyurupfu)

rwego Kuya 27-09-2019

ariko mutekereza muteko umuntu yagera kurwego rwokwica urugo rwose ntakibazo afite?nange nagirinama abagore Bose bafite abakozi kuzajya babubaha bakamenyako nubwo arababoyi aribo batuma ubuzima bwabo bugenda neza.bakareka kubacunaguza kubatuka nokuberekako batarabantu cg ko ntacyo bakimarira muminsi irimbere.kuko ibyo byatuma batibyiringiro byubuzima bagahinduka inyamaswa.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...