AMAKURU

UKWEZI

Burera: Umugabo yishe umugore we amutemesheje umuhoro

Burera: Umugabo yishe umugore we amutemesheje umuhoro
26-11-2018 saa 06:45' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3164 | Ibitekerezo 1

Umugabo witwa Nshimiyimana wo mu mudugudu wa Gashoro, akagari kitwa Gashoro, mu murenge wa Rwerere, mu Karere ka Burera yishe umugore we witwa witwa Mujawamariya Marceline amuemesheje umuhoro.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru y’aya mahano, inzego z’umutekano zihita zita muri yombi Nshimiyimana wari umaze kwipfakaza.

Abaturanyi b’uyu muryango bahuriza kukuba wari usanzwemo amakimbirane ashingiye ku mitungo, bagashimangira ko ariyo ntandaro y’ubu bwicanyi.

Banavuga ko uyu Nshimiyimana yari asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe, kuko ngo yajyaga ajya kwivuza mu bitaro bya Ndera, gusa ngo muri iyi minsi nta kibazo yari afite ku buryo yashoboraga kwica uwo bashakanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwerere Aloys Nsengimana yemeza amakuru y’ubu bwicanyi avuga ko bufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Avuga Nshimiyimana yasabye umugore we icyangombwa cy’ubutaka kugira ngo ajye kwaka inguzanyo ku Umurenge SACCO undi akakimwima, bigateza intugunda zateye ubwicanyi.

Amakimbirane yaba bombi ngo amaze igihe, aho Mujawamariya yahoraga ashinja umugabo kujyana umutungo w’urugo mu nshoreke.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Butaro, Nshimiyimana ukekwaho kwica umugore we akaba yashikirijwe Sitasiyo ya RIB iri Rusarabuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
kayitare Kuya 28-11-2018

jye numva bagakwiye gutandukanya ababantu kuko umurwayi womunutwe ntategeko ryo kwica rimuhana

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...