konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
CHENO

Byamungu n’ abana be bazashyingurwa ari uko umugore we yavuye mu bitaro

Byamungu n’ abana be bazashyingurwa ari uko umugore we yavuye mu bitaro
2-01-2019 saa 10:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13495 | Ibitekerezo 28

Ikamyo niyo yagonze imodoka ya Byamungu Livingstone n’ umuryango we. Imirambo ya ba nyakwigendera yamaze kugezwa mu Rwanda ariko bazashyingurwa ari uko umugore we Mukagatare Dorcas yavuye mu bitaro I Kampala kuko ariwe warokotse.

Tariki 30 Ukuboza 2018, nibwo mu muhanda Masaka Mbarara habereye impanuka yahitanye Byamungu wari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BRD n’ abana be 4 , umugore Mukagatare Dorcas na muzasa we Dan wari utwaye imodoka bararokoka.

Amakuru Ukwezi.rw twahawe n’ umuntu wo mu muryango wa Byamungu ni uko Mukagatare Dorcas ubu arimo kuvurirwa I Kampala. Yagize ikibazo cy’ impyiko, yagombaga kuba yarabazwe ejo hashize tariki ya 1 Mutarama ariko abaganga bababwiye ko umuvuduko w’ w’ amaraso ari mwinshi. Biteganyijwe ko abagwa none tariki 2 umuvuduko nuramuka ugabanutse.

Dan wari utwaye imodoka we yarakize. Imirambo ya ba nyakwigendera ubu iruhukiye mu bitaro byitiwe Umwami Faisal I Kigali. Imirambo yahageze mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 31 Ukuboza. Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda niyo yafashije uyu muryango kugira ngo imirambo igezwe I Kigali.


Mukagatare Dorcas

Bitewe ni uko Byamungu n’ abana be bose bapfuye, ngo ntabwo bashyingura iyi mirambo Mukagatare adakize. Abaganga babwiye uyu muryango ko kugira ngo atore agatege ku buryo yagera I Kigali agashyingura umugabo we n’ abana be byatwara ibyumweru bibiri.

Mukagatare Dorcas uri mu kigero cy’ imyaka 40 yavuye muri koma abaza niba umugabo we n’ abana be bararokotse gusa abaganga babaye birinze kumubwira ibyabaye byose.

Uko impanuka yagenze

Imodoka yari itwaye Byamungu n’ umuryango we yari ikurikiye bisi, imbere ya bisi haturuka ikamyo igonga iyo bisi irayihushura bake mu bagenzi bari bayirimo barakomereka ihita igonga imodoka y’ umuryango wa Byamungu. Impamvu Dan na mushiki we Dorcas barokotse ni uko bari bicaye ku ruhande rw’ ibumoso. Iyi kamyo yagonze uruhande rw’ iburyo arirwo Byamungu n’ abana be bari bicayemo.


Byamungu yari ashinzwe ishoramari muri BRD

Uko amakuru yamenyekanye bwangu

Byamungu afite murumuna we witwa Ukobucyeye George William utuye I Masaka muri Uganda niwe wahamagaraga n’ umuhungu wa Byamungu amubwira aho bageze. William yakomeje guhamagara ageze aho yumva numero yahamagaraga yavuyeho ahamagaye iya Byamungu, yitabwa n’ undi muntu bikekwa ko ari umujura wageze bwa mbere ahabereye impanuka. Mu bihugu bimwe na bimwe iyo impanuka ibaye abajura nibo bahagera mbere. Uyu muntu witabye telefone ya Byamungu yabwiye William ko imodoka yakoze impanuka ndetse abari bayirimo bapfuye.

William n’ abana be babiri b’ abahungu bahise bafata imodoka ngo bage gutabara bahageze basanga ambilance imaze kujyana Dorcas na musaza we kwa muganga, imirambo ikiri mu modoka.

Amakuru yageze kuri ambasaderi w’ u Rwanda muri Uganda, arakurikirana imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa I Kigali na Dorcas afashwa kubona ubuvuzi.

Byamungu yari ajyanye umugore n’ abana be ngo basuhuze nyirakuru utuye muri Uganda dore ko uyu mukecuru yari amaze iminsi arwaye. Gusa uyu mukecuru yarorohewe ubu ari I Kigali ari gufatanya n’ abandi gutegura umuhango wo gusezera bwa nyuma ku muhungu we n’ abuzukuru be.


Muri iyi foto uretse Mukagatare Dorcas abandi bose bitabye Imana

Byamungu na Mukagatare Dorcas babyaranye abana batanu, imfura yabo yitabye Imana mu ntangiriro za 2018 izize urupfu rutunguranye, abandi bane bose bapfira rimwe na se. Batuye Kimironko mu mujyi wa Kigali, biteganyijwe ko bazashyingurwa mu irimbi rwa Rusororo ku itariki itaramenyekana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 28
Tumukunde Diane Kuya 5-01-2019

rip Byandenze. agahindanikeshi. gusa imana ibahe ibiruhuko bidashira. satani numugome isinimbicyane. imana izarinde umuryago usigaye

Bazatsinda emmanuel Kuya 5-01-2019

Byamungu numuryango wawe nyagasani nyir’ imbabazi uri mwijuru ibakire mubayo.twabakundaga

Bazatsinda emmanuel Kuya 5-01-2019

Byamungu numuryango wawe nyagasani nyir’ imbabazi uri mwijuru ibakire mubayo.twabakundaga

Uwimbabazi Fortunee Kuya 4-01-2019

Ngewe birandenze gusa Imana ibakirire kandi ibahe iruhuko ridashira isi niko iteye

Ntawukuriryayo Jean Claude Kuya 4-01-2019

Mana yanjye! urupfu rurahangara! rurarya ntiruhaga koko! iyi ni inkuru y’incamukongo pe! mbega inkuru mbi! Mana usibye wowe wenyine wakomeza umutima wa Dorcas,kubyakira ntibishoboka.

Vestine H. Kuya 4-01-2019

Iyi nkuru yinca mugongo irababaje cyaneee birenze urugero. Kuli iyi Si iliho ibigeragezo byinshi. Ntabwo byoroshye kubona amagambo yo kuvuga! imana ibahe iruhuko lidashira. Inshuti n’abavandimwe bazabe hafi yuwo Mubyeyi kandi imana izamuhe imbaraga nyinshi zo kubyakira.

BROWN Kuya 3-01-2019

BIRAGOYE KUGIR’ICY’UMUNTU AVUGA KUR’IYI FAMILY. ONLY GOD KNOW

CITEGETSE Vincent Kuya 3-01-2019

Birababaje cane,Imana abakire mu bwami bwayo kandi ihe umutima wokwigumya uwo yarokotse ntahave ahahamuka kuko biragoye kwigumya!Naje numva amosozi anzenga mu maso...

Elsie Kuya 3-01-2019

Ishobora byose ikomeze uwo mubyeyi.Iyi ntakiza tuyibonaho uretse umubabaro gusa .

immaculee Kuya 3-01-2019

RIP pour toute la famille. mbese mana yanjye noneho, DORCAS uvuye muri coma bazamubwira iyi nkuru gute!!!!!!!!! birakomeye, ariko Imana ikomeze umutima we.

Dada Kuya 3-01-2019

Imana yonyine yashobora ibirenze ubwenge bwacu.izamushoboza.baruhukire mu mahoro.

Karekezi Marie Laetitia Kuya 3-01-2019

Livingstone Ndamwibuka muri word vision.ukuntu yagwaga neza atuje.Imana ibakire birababaje cyane

Bayingana james Kuya 2-01-2019

Imana ibahe iruhuko ridashira kand ikomeze kwihanganisha imiryango yabuze abayo cyane nka dorcas

-xxxx- Kuya 2-01-2019

Imwe munkuru mbi ziranze 2018 Biragoye kubyakira gusa Imana irinde uwo mubyeyi warokotse kandi imukomeze!

iteriteka*rene Kuya 2-01-2019

rip imana ibakire mubwami bwayo!

Jacky Kuya 2-01-2019

Biradenze maman wabo bana azashobora guhamba famille ye yose at the same time gute? Shn may their souls RIP 😥😔ðŸ™

TUYIZERE Bertilde Kuya 2-01-2019

Birababaje Mana we ubwoba buranyishe isi nimbi gusa Imana ibakire mubayo hababaje uwo mubyeyi usigaye mugahinda gakabije gutyo.

Fabu.hab Kuya 2-01-2019

Injury zibaho zikavugwa zikagira nuko zakirwa gusa gewe nubu byananiye kubyakira frankly just let us all pray for this family!

AYABAGABO Ildephonse Kuya 2-01-2019

RIP, biragoye kubyakira ariko Imana ikomeze Dorcas we wabashije kurokoka iyi mpanuka yahitanye umuryango wose. Mana we

NSENGUMUREMYI Samuel Kuya 2-01-2019

Ark Manan! ubu kubaho bimaze iki koko? ubu nkuyu mubyeyi wasigaye azigera yishima mu buzima? atarashira n’intimba y’imfura ye nabandi baragiye? Imana Ibakire basi

Munedor Kuya 2-01-2019

Nukuri biteye ubwoba ;njyewe ndabisoma amarira akuzura telephone;gusa Imana ikora ibyayo mu buryo bwayo ;buriya ifite umugambi kuri Dorcas na famille utapfa gutekereza uyu munsi ngo wiyumvishe!;biragoye kubwira umuntu wasumirijwe n’ibyago bimeze gutyo ngo Imana iragukunda cg ngo ifite umugambi mwiza kuri wowe gusa nziko izabimwereka mugihe cyabyo kndi ndabizi ko izahagararana nawe kndi imukomeze muburyo utamenya ndabizi nawe ntago azamenya aho imbaraga azikura ariko izabana nawe kandi akomere

Manrinde Remy Maurice Kuya 2-01-2019

Imana ibakire mubayo baruhukire mumahoro

emmy Kuya 2-01-2019

RIP, birababaje cyane KBS.lmana ikomeze Drocas nubwo kuzabyakira bizamuvuna.

emmy Kuya 2-01-2019

RIP, birababaje cyane KBS.lmana ikomeze Drocas nubwo kuzabyakira bizamuvuna.

emmy Kuya 2-01-2019

RIP, birababaje cyane KBS.lmana ikomeze Drocas nubwo kuzabyakira bizamuvuna.

Tugirimana philbert Kuya 2-01-2019

Isi nuko iteye nubwo kubyakira bitaba byoroshye, Imana ibakire mubayo

Tugirimana philbert Kuya 2-01-2019

Isi nuko iteye nubwo kubyakira bitaba byoroshye, Imana ibakire mubayo

Shyaka Clever Kuya 2-01-2019

Imana ibahe iruhuko ridashira
Kd nihanganishije imiryango yabuze ababo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • melaniecase https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
    Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

    Dr. OLIHA also cures:
    1. HIV / AIDS
    2. HERPES 1/2
    3. CANCER
    4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
    5. Hepatitis B
    6. chronic pancreatic
    7. emphysema
    8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

    ">Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...