AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

COVID19:Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda(ATPR)ryatanze ibiribwa bya Miliyoni 4

COVID19:Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda(ATPR)ryatanze ibiribwa bya Miliyoni 4
10-04-2020 saa 13:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 899 | Ibitekerezo

Ni ibiribwa bigizwe na toni ebyiri z’umuceri na toni ebyiri z’ifu y’ibigori bizwi nka Kawunga bizahabwa abahoze batunzwe no gukora bubyizi bambuka umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo none ubu bakaba basabwa kuguma mu ngo bakaba badashobora kubona ibiribwa.

Mwunguzi Theoneste umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda ATPR avuga ko bahisemo akarere ka Rubavu kubera bahafite ibikorwa ndetse bakagira amafaranga bahakura.

“Twatekereje akarere ka rubavu kubera ibikorwa tuhakorera kandi dukuramo amafaranga birimo n’ahategerwa abagenzi, twageneye ibiribwa aka akarere kugira ngo bifashe abatuye akarere kuko bamwe mubo twakoranaga ubu bicaye.”

Uyu muyobozi avuga ko uretse Rubavu bafite gahunda yo guha ibiribwa uturere twa Nyarugenge na Nyaruguru ariko ngo bakomeje n’ibikorwa byo kwita ku bakozi babo.

Agira ati: “Mu Karere ka Rubavu twazanye, Umuceri na Kawunga, ariko mu Karere ka Nyarugenge twateganyije Toni ebyiri z’umuceri, Toni y’akawunga na toni ya makaroni, mu gihe Nyaruguru bazahabwa Toni ebyiri; imwe y’umuceri n’akawunga.”

Mwunguzi Theoneste umuyobozi ATPR avuga ko abakozi b’ibigo bitwara abagenzi bagezweho n’ingaruka kuko ubu bicaye, cyakora avuga ko bakoze ibishoboka bashobora kwishyura abakozi babo ukwezi kwa gatatu none bakaba baganira na Leta uburyo bafashwa ukwezi kwa Kane.

Yagize ati; “Nkuko mubizi iki cyorezo cyatugizeho ingaruka, abakozi bacu baricaye, abantu turi kwitaho ni abo bakozi, gusa biragoye kuko nkuri i Rubavu kandi ikigo akorera kiri Kigali biragoye kumugeraho, twashoboye kubahemba ukwezi kwa gatatu, turimo kuganira na Leta kugira ngo turebe uko bakwitabwaho ukwezi kwa kane, nubwo twizeye ko naho bari bitabwaho nk’abandi baturage.”

Niyibizi Hubert umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu ashimira ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu Rwanda gutekereza abatuye akarere ka Rubavu kuko benshi mu batuye aka Karere basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka n’imirimo ibabeshaho ya buri munsi ubu idashoboka kubera kuguma mu ngo birinda icyorezo cya COVID-19.

Niyibizi avuga ko ibiribwa abafatanyabikorwa bageza ku Karere bigezwa ku baturage binyuze mu nzego zibanze zibana nabo bagafashwa.

ATPR ni ishyirahamwe rigizwe n’ibigo 16 bitwara abagenzi mu Ntara zose z’u Rwanda, kuva ibyemezo byo gukumira icyorezo cya COVID-19 byahise bihagarara.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...