konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bagiye kongera kwitaba urukiko

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bagiye kongera kwitaba urukiko
6-11-2018 saa 20:24' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2619 | Ibitekerezo

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline, bazitaba Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu kugira ngo bakomeze kuburana ku byaha bakekwaho birimo kugambirira guteza imvururu.

Tariki 5 Ukwakira uyu waka nibwo Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi barekuwe n’urukiko nyuma yo gusaba ko barekurwa bagakurikiranwa badafunze ngo kuko babonaga nta mpavu baburana bafunze kuko iperereza ryari ryararangiye.

Diane Rwigara ashinjwa ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Ariko we n’umuvandimwe n’umubyeyi wabo bahuriraga ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi nyina wabo we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu muri rubanda, bafungwa by’agateganyo.

Baje kujuririra icyo cyemezo, ariko ku wa 21 Ugushyingo 2017 Urukiko Rukuru rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Ubwo urukiko rwarekuraga Diane na nyina Mukangemanyi,umucamanza yavuze ko gusaba kurekurwa by’agateganyo ari uburenganzira bw’umuntu igihe atabwambuwe n’itegeko.

Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi baherutse kurekurwa n’urukiko by’agateganyo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...