AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dore uko wakongera abasirikare b’umubiri batsinda covid-19

Dore uko wakongera abasirikare b’umubiri batsinda covid-19
19-04-2020 saa 15:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4724 | Ibitekerezo

Ingingo iri kuganirwaho no kuvugwa cyane mu itangazamakuru kuva uyu mwaka wa 2020 watangira ni icyorezo cya coronavirus nshya yahawe izina rya covid-19.

Abari kuvura abanduye iyi virusi ifite ishusho y’urugori (corona) bavuga ko abari kuyikira biterwa n’uko umubiri wabo ufite ubudahangarwa buyihangara bukayirukana.

Dr. Shannon Sovndal avuga ko nta formule ya maji ibaho yo kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Ati “Ni ibintu bisanzwe abantu basanzwe bazi, kurya neza, gusinzira bihagize, kwirinda stress”.

Ibi iyo byongeweho kwirinda kwikora ku munwa no kwirinda kwikora ku mazuru ni ingenzi cyane mu kwirinda covid-19 nk’uko bishimangirwana Dr Sovndal.

Kurya neza

Abantu bose bararya ariko se kurya neza ni ukurya gute. Dr Raphael Kellman avuga ko indyo nziza irangwa n’ibi bikurikira : Imboga,protein, ibiribwa byo mu mazi, amagi, inkoko.

Kwirinda ibiryo bitunganyirizwa mu nganda

Dr Joan Ifland avuga ko ibiryo byatunganyirijwe mu nganda birimo amabiswi, amafiriti, n’ibindi byose biba byakuwemo intungamubiri z’ingenzi umubiri ukeneye ngo wubake ubudahangarwa. Kubirya inshuro nyinshi bigabanya ubudahangarwa bw’umubiri.

Kunywa ibinini byinshi bya vitamin

Doctor Sovndal aburira abantu cyane cyane abifite barya ibinini bya vitamin zikorerwa mu nganda, avuga ko kurya byinshi byangiza ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’indwara.

Ibi abihurizaho na mugenzi we Doctor Purvi Parikh ugira inama abantu yo kwirinda kurya bene iyi miti ahubwo bakarya ibihingwa byahinzwe mu butakana bibonekamo ibyo baba bashaka muri ibyo binini.

Dr. Rand McClain we avuga ko kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu ukuze bidashoboka kuko abasirikare b’umubiri biyongera iyo umuntu akiri umwana.

Ati “Guhera ku mezi atatu umwana ari mu nda nibwo umubiri we utangira kubaka ubudahangarwa, bukiyongera cyane buvuye mu mashereka yonswa na nyina umubiri ukubaka ubudahangarwa bwo kurwanya indwara n’ibyorezo”.

Dr McClain avuga ko nta kintu umuntu yakora ngo yongerere umubiri ubudahangarwa ari mukuru keretse gukora ku buryo ubwo afite atabutakaza.

Ibi bivuze ko umubyeyi ushaka kuzabyara umwana ufite ubudahangarwa agomba kurya neza kuko ubudahangarwa umwana abukura ku mubyeyi.

Source : Tipsandtricks


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA