AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Dr Francis ushakishwa n’ ubutabera bw’ u Rwanda yagaragaye mu Bufaransa

Dr Francis ushakishwa n’ ubutabera bw’ u Rwanda yagaragaye mu Bufaransa
6-12-2019 saa 11:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4576 | Ibitekerezo 2

Umunyemari Francis Habumugisha wafashwe na CCTV akubita umukobwa mu nama i Kigali, urukiko rwategetse ko afungwa ariko inzego zifunga mu Rwanda zivuga ko zitamufite, yerekanye ko ari I Paris mu Bufaransa

Uyu mugabo yanditse kuri Twitter ako ageze i Paris ndetse abimenyesha (tag) Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ukorera i Paris.

Ibi byatumye bamwe mu bakoresha Twitter bagaragaza ko ibi ari nko kwishongora ku butabera mu gihe bwamukatiye gufungwa.

Amakuru yaherukaga yavugaga ko uyu munyemari ashobora kuba ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

RIB yamutaye muri yombi ku wa 6 Nzeri 2019, kugira ngo akorerwe dosiye aburanishwe ku cyaha ashinjwa cyo gukubitira umuntu mu ruhame, ku munsi ukurikiyeho dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Icyo cyaha kiramutse kimuhamye, ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyi abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Sikubwabphilos@gmail.co Philos Elyse Kuya 11-12-2019

Uyu mugabo akwiye kubihanirwa icyaha ni kimuhama.

rwasubutare Kuya 6-12-2019

ataba ajyanywe nuko nta democracy iri mu Rwanda mwokabyaramwe.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...