AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Dr Francis washakishwaga n’ ubutabera yigaruye mu Rwanda

Dr Francis washakishwaga n’ ubutabera yigaruye mu Rwanda
13-12-2019 saa 07:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4009 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ Ubutabera akaba n’ intumwa nkuru ya Leta yatangaje Dr Francis Habumugisha washakishwaga n’ ubutabera bw’ u Rwanda kugira ngo hashyizwe mu bikorwa umwanzuro w’ urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yigaruye mu Rwanda yishyikiriza urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB , Busingye ati “Ubutabera bugiye gukora akazi kabwo”.

Yabitangaje mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekeje ifoto y’ uyu munyemari akaba na nyiri televiziyo Good Rich TV.

Dr Francis Hamugisha yari aherutse gushyira kuri Twitter ifoto ye agaragaza ko yibereye I Paris mu Bufaransa nyamara urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaramukatiye gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo mbere y’ uko urubanza aregwamo gukubita no kwangiza ikintu cy’ umuntu rutangira kuburanishwa mu mizi.

Mu kwezi 7 nibwo Dr Francis akekwaho kuba yarakubise umukobwa witwa Diane Kamali bari kumwe mu nama. Amashusho Diane Kamali yashyize ahagaragara yerekana ko yakubiswe n’ uyu munyemari.

Mu iburanisha Dr Francis n’ umwuganizi we mu mategeko babwiye urukiko ko ayo mashusho atagaragaza Dr Francis akubita Kamali Diane.

Mu butumwa uyu munyemari amaze iminsi atangaza agaragaza ko yatunguwe no kuba Diane Kamali yaramujyanye mu nkiko akavuga ko ikibazo cyabo bari barakirangije, bariyunga ndetse anamuriha telefone ye yamennye.

Iki kibazo kijya gutangira kujya mu itangazamakuru, Diane Kamali yanditse kuri twitter atabaza Perezida Kagame na Jeannette Kagame agaragaza ko yahohotewe na Dr Francis atanga ikirego muri RIB ntiyakurikirana uyu munyemari.

Icyo gihe Diane yibazaga niba umuntu ashobora kwitwaza ko ari umunyamafaranga agahohotera umuntu ntihagire ubimuryoza. Icyo gihe Perezida Kagame yasubije Kamali ko agiye gukurikirana iki kibazo, Diane Kamali akabona ubutabera.

Nyuma yaho nibwo Dr Francis yatawe muri yombi aburanishwa ku ifunga n’ ifungura ry’ agateganyo, urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge rumurekura by’ agateganyo kuko yari yatanze ingwate.

Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’ umwanzuro w’ urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge bujuririra urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwo rutegeka ko afungwa by’ agateganyo iminsi 30. Uyu mwanzuro niwo wari utarashyirwa mu bikorwa kuko uyu munyemari yari yarasohotse igihugu anyuze inzira itemewe n’ amategeko (panya) nk’ uko biherutse gutangazwa na Minisitiri Busingye Johnston.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA