konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Dr Ngirente aherekejwe n’ Abaminisitiri 3 yatangiye uruzinduko rw’ akazi mu Burengerazuba

Dr Ngirente aherekejwe n’ Abaminisitiri 3 yatangiye uruzinduko rw’ akazi mu Burengerazuba
11-02-2019 saa 13:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3768 | Ibitekerezo 2

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019, yatangiye uruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi ibiri mu Ntara y’ Iburengerazuba asura ibikorwa bitandukanye.

Nk’ uko byatangajwe n’ ibiro bya Minisitiri w’ Intebe , Dr Ngirente azasura akarere ka Karongi n’ akarere ka Nyamasheke.

Uru ruzinduko yarutangiriye mu karere ka Karongi aho yasuye ishuri ry’imyuga rya Rubengera Technical Secondary School (RTSS). Dr Ngirente yashimye umusanzu iri shuri riri gutanga mu kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, no gutanga imirimo.

Minisitiri w’ Intebe Dr Ngirente, aherekejwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ inama y’ abaminisitiri Madamu Kayisire Solange, Minisitiri y’ uburezi Dr Eugene Mutimura na Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase. Basuye Ishuri ribanza rya Rubengera I, n’ishuri ry’inshuke riri muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’ abana bato (ECD).

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE, yaganirije abarimu b’Ishuri ribanza rya Rubengera I abizeza ubufatanye kuko uburezi ari ikintu Guverinoma yashyize imbere.

Ibikorwa yasuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ni ibikorwa bifite aho bihuriye n’ uburezi. Hari ishuri yasuye aritunguye asaba ubuyobozi bwaryo kumwereka aho babika amafunguro agaburirwa abanyeshuri biga bataha asanga hadatunganye abereka ko bitamushimishije.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
sr Niyonsenga Marie Louise Kuya 11-02-2019

Iyi photo ni iyo kuri Rubengera TSS ariko link mwakoresheje iraduha isura itari iyacu kuko icyo kibazo ntacyo dufite.
Byaba byiza muhinduye link cg mukagaragaza icyo kigo mwasanzemo icyo kibazo!

Murakoze

Benys KATABIZI Kuya 11-02-2019

Sorry the link you shared gives bad reputation to RTSS the shool’s picture in the back ground

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...