AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gahunda yiswe “Inka mu modoka”igiye kongerera agaciro k’ibikomoka ku nka bitari amata n’inyama

Gahunda yiswe “Inka mu modoka”igiye kongerera agaciro k’ibikomoka ku nka bitari amata n’inyama
11-12-2019 saa 08:57' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2153 | Ibitekerezo 2

Ubusanzwe abanyarwanda mu muco wabo basanzwe bamenyereye ko inka ,itanga amata,ifumbire,ndetse n’inyama ariko ntibite ku bindi inka ifite byabyazwa umusaruro nk’amahembe ,inzara ,ibinono ndetse n’uruhuhu gahunda yiswe inka mu modoka ije guhindura iyi myumvire kongerera agaciro ibikomoka ku nka .

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashati n’iterambere ry’inganda (NIRDA), nibo batangije iyi gahunda yiswe ‘’inka mu modoka’’ igamije kongerera agaciro no gutunganya ibikomoka ku nka mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda .

Abakora ibyo kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka nibo bazagira amahirwe mu gufashwa n’iyi gahunda ,igamije kongera ubuziranenge bw’ibikomoka ku nka kuburyo nk’impu zakifashishwa mu gufunika intebe z’imodoka zikorerwa mu Rwanda .

Minsitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye aganira n’itangazamakuru yavuze ko iyi gahunda ije gufasha abasanzwe babyaza umusaruro ibikomoka ku nka .

Yagize ati”Abakora mu nganda zikora ibikomoka ku mpu bavuga ko bazikura hanze kuko izacu zidatunganywa ngo zigire ubwiza bukenewe, niyo mpamvu hashyizweho iyi gahunda kugirango abanyarwanda bagire ubumenyi mu gutunganya impu zifite ubwiza bukenewe hari na gahunda yuko imodoka zikorerwa mu Rwanda za Volkswagen zagira intebe z’impu ariko zikoreshejwe impu za hano mu Rwanda”.

Minisiter Soroya avuga ko iyi gahunda yiswe inka mu modoka izafasha kuzamura umusaruro w’ibikorerwa mu Rwanda

Kampeta Sayinzoga uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashati n’iterambere ry’inganda NIRDA avuga ko bashaka gukoresha ibikomoka ku nka bigakoreshwa mu modoka nkuko iki gitekerezzo cy’ inka mu modoka kijya kuza babyibajije.

” Ibice by’inka bishobora gutunganywa bigakoreshwa mu modoka hakoreshejwe ubumenyi n’ikoranabuhanga, nkuko mubizi rero umuntu ashobora gutunganya amavuta akomoka ku nka (graisse/fat) agahinduka amavuta y’imodoka, ushobora gukoresha impu zikaba intebe zo mu modoka, ushobora gukoresha amahembe nayo akavamo taburo (tableau/dashboard) by’imodoka n’ibyinshi rero umuntu yakura ku nka bigakoreshwa ku modoka.”

Sayinzoga akomeza avuga ko iyi gahunda izafasha abifuza guhanga udushya barimo abanyeshuri bakiga za Kaminuza zitandukanye ati“Iyi gahunda igamije gufasha abantu bahanga udushya bafite ibitekerezo mu gukoresha ubumenyi n’ikoranabuhanga(science&technology) mu ku byaza umusaruro ibikomoka ku nka nyuma yo kubagwa, ibyo bizafasha gushyiraho uruganda rushya no gufasha aborozi kubona agaciro ku nka zabo bitari inyama n’amata gusa.”

Sayinzoga avuga ko ubusanzwe ibikomoka ku nka amenyo,impu,inzara na mahembe bitabyazwaga umusaruro ariko iyi gahunda ije kubyongerera agaciro

Abakora mu nganda zitunganya impu bavuga ko bazikura kure nko muri Kenya Tanzania ndetse ngo n’igiciro kikaza kiri hejuru ,iyi gahunda ikaba ije kuziba icyo cyuho .

Abakora mu nganda zitunganya ibikomoka ku nka bazohereza imishinga yabo bitarenze taliki 10 Gashyantare 2020 ,ushobora guhamagara kuri 1055 cyangwa ukareba kuri www.Nirda.gov.rw


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Marie Claire Kuya 13-12-2019

Iri zina rihuriye he n’ibigiye gukorwa? Ahubwo uwagenekereza yapfa kumva ko bikozwe neza bikagera Ku ntego, imodoka ari yo yava Ku nka. Ntabwo inka ari yo yaboneka biturutse Ku modoka. Izina rinozwe.

DUMBULI Kuya 11-12-2019

Twihutishe vuba habeho muri 2030 na gahunda ya "inka mu ndege" inka muri salon"nubwo bigoye birashoboka

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...