Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo abakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Niyonsenga Alphonse Abdoul wasanzwe mu nzu amaze icyumweru yarapfuye aho yari atuye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki ya 16 Nzeru 2021 nyuma y’impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Ku itariki ya 08 Nzeru 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko abakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe NIYONSENGA Alphonse Abdoul bafungwa by’agateganyo.
Tariki ya 26 Kanama 2021 mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugali, Umudugudu wa Akamwunguzi ni bwo hamenyekanaga amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa NIYONSENGA Alphonse Abdoul akaba yarasanzwe mu nzu ye yarapfuye hashize nk’icyumweru ndetse n’umubiri we waratangiye kwangirika kandi umunsi wanyuma Nyakwigendera akiriho yari kumwe n’umwe mu bakekwaho icyaha.
Ku itariki ya 13 Nzeri 2021 ni bwo habaye iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha busaba ko abakekwaho icyaha bafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza, bugaragaza impamvu zikomeye zirimo n’inyandiko nyawakwigendera yasize yanditse avuga abamwishe mu gihe abakekwaho icyaha baburanye bagihakana.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.