konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gasabo : Bari gukangurirwa kwipimisha SIDA no kwirinda inda ziterwa abangavu

Gasabo : Bari gukangurirwa kwipimisha SIDA no kwirinda inda ziterwa abangavu
25-01-2019 saa 13:28' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 253 | Ibitekerezo

Umuryango wa Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE, watangije ubukangurambaga buzazenguruka mu Karere ka Gasabo bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda agakoko gatera SIDA Kuyipimisha no gushikariza abana b’abangavu kwirinda inda zitateganyijwe.

Ni igikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019 bikaba biteganyijwe ko kizagera mu mirenge yose uko ari 15 igize akarere ka Gasabo.

Uretse gushishikariza urubyiruko kwirinda no Kwipimisha SIDA ndetse no kwirinda inda zitateganyije, uyu muryango wa AEE ubinyujije mu mushinga wa World Dreams Ubaka Ejo uterwa inkunga na USAID, unafasha uruybyiruko mu buryo bunyuranye burimo gusubiza mu mashuri abayacikirije, kubumbira mu matsinda urubyiruko rudafite akazi rugahabwa igishoro, kwishyurira mituweli ababyaye bakiri bato, gukura urubyiruko mu buraya n’ibindi.

Umuyobozi wa AEE, Albert Mabasi avuga ko iki gikorwa kigamije ko urubyiruko rugira amakuru ahagije ku bijyanye no kurwanya icyorezo cya SIDA.

Akomeza avuga ko iki gikorwa gihuriza hamwe urubyiruko kuva ku myaka 10 kugeza ku myaka 24 bakigishwa ndetse bakanahabwa ubufasha bunyuranye.

Yagize ati “Dukangurira abana b’abangavu kwirinda SIDA, tukabakangurira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, tukanabakanguirira abana b’abangavu kwirinda inda zitateganyijwe.”

Mabasi yashimangiye ko abana benshi b’abakobwa bagwa mu bishuko binyuranye bitewe no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Twagiye dusanga hari abana benshi b’abangavu bagwa mu bishuko kuko baba badafite amakuru.Abana b’abakobwa ntabwo bigishwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Ababyeyi babo ntabwo batinyuka ngo babegera babibasobanurire.”

Avuga ko mu gufatira ingamba iki kibazo hashyizweho ingamba n’uburyo bwo kwigisha ababyeyi uburyo bazajya biyegereza abana babo bakabigisha n’ubuzima bw’imyororokere.

Mutsindashyaka Andre, Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Gasabo, JAF avuga ko iki gikorwa kizabafasha urubyiruko rwo muri aka karere kwirinda inda zitateguwe ndetse no kumenya abafite ubwandu bwa SIDA bagashishikarizwa gufata imiti igabanya ubukana.

Ati “ Iki gikorwa ni ingirakamaro kuko kizafasha abaturage kumenya uko bahagaze, abafite ubwandu bakitabira gufata imiti abasanga ari bazzima bagakomeza kwifata no kwitwararika icyatuma bandura. Bizanafasha abangavu kwirinda inda zitateganyijwe.”

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi bikorwa babwiye Ukwezi ko bakuyemo inyigisho zitandukanye zirimo kongera kwitekerezaho bakirinda ikintu cyose cyabashora mu bishuko byabashora mu busambanyi.

Uwitwa Mukanoheli yagize ati “Inyigisho zitangiwe aha zidufasha gufata ingamba zo kwirinda uwariwe wese wadushuka. Twibukijwe ko tugomba kunyurwa n’ibyo dufite tukirinda abadushukisha iraha ryatuma dusambanywa tugatwara inda tukaba twanandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Uwitwa Chantal wabyaye afite imyaka 17 agira inama bagenzi be ko bakwiye kwifata bakagendera kure ibishuko byabashora mu busambanyi kuko aribyo bituma baterwa inda zitateguwe bikabicira ejo hazaza.

Ikibazo cy’abakobwa b’abangavu baterwa inda zitateguwe cyahagurukiwe n’inzego zitandukanye zzaba iza leta ndetse n’izigenga kubera uburyo kimaze gufata indi ntera.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo mu turere tunyuranye hagiye khakorwa umukwabo wo gushakisha abirara mu bana bato b’abakobwa bakabasambanya bakabatera inda, bamwe barafatwa barakurikiranwa.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ruvuga ko mu mwaka wa 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakiriwe ibirego 2080, muri 2018 naho hakirwa ibirego 1727.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.

Abaturage bo mu murenge wa Jabana bipimishije agakoko ka SIDA ku bwinshi

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...