konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Gasongo na Sweety bakoze ubukwe bw’agatangaza ibirori byabo byitabirwa n’imbaga y’abantu – Amafoto

 Gasongo na Sweety bakoze ubukwe bw’agatangaza ibirori byabo byitabirwa n’imbaga y’abantu – Amafoto
30-06-2018 saa 19:37' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 6625 | Ibitekerezo 2

Ntirenganya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Gasongo n’umukobwa yihebeye witwa Nibagwire Venelanda uzwi ku kazina ka Sweety bamamaye cyane mu mujyi wa Kigali kubera imiterere yabo, bakoze ibirori byo gusaba no gukwa, bakomereza mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2018, bakora ubukwe bw’agatangaza bwitabirwa n’imbaga y’abantu benshi babura ibyicaro.

Ibirori bya Ntirenganya Jean de Dieu uzwi ku izina rya Gasongo n’umukunzi we Nibagwire Venelanda uzwi ku kazina ka Sweety byabimburiwe n’ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu murenge wa Nyamirama, akagari ka Musumba, umududugudu wa Nyagasambu iwabo wa Sweety, byahuruje imbaga y’abantu batuye muri uyu murenge.

Nyuma y’ibirori byo gusaba no gukwa byabereye Nyamirama iwabo wa Sweety, bahise bakomereza i Kigali, ahabereye umuhango wo gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwakira imiryango ndetse n’inshuti zatumiwe muri ibi birori bidasanzwe kubera indeshyo y’aba bombi.

Sweet na Gasongo bazwi nk’abantu bagufi cyane, bumvikana nk’abantu batebya cyane, dore ko ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Radio na TV 10 bamubwiye ko bombi babanje kugerageza kureba ko babyara, maze biha akabyizi, ubu buri wese akaba afite umwana yagiye abyara ku wo babanje gukundana.

Nibagwire (Sweety) n’umukunzi we Ntirenganya (Gasongo), bamenyekanye cyane mu mafilimi bagiye bakinamo, ndetse uyu mukobwa we akaba azwi cyane n’abakunda kujya gutegera imodoka muri Gare ya Nyabugogo bagiye mu ngendo zitandukanye, kuko ariho asanzwe akorera akaze ke amazemo imyaka myinshi ko gushakira abagenzi amamodoka ajya mu ntara.

Nibagwire Venelanda na Ntirenganya Jean de Dieu baherutse gusezerana imbere y’amategeko tariki 31 Gicurasi 2018, ubukwe bwitabirwa n’imbaga y’abantu benshi babura aho bicara abenshi babukurikiranira mu madirishya y’umurenge wa Nyamirama basezeraniyemo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
chantal Kuya 30-06-2018

komuta mutweretse yambaye agatimba!

chantal Kuya 30-06-2018

komuta mutweretse yambaye agatimba!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...