Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Kanama 2018, mu Kagali ka Karuruma mu Murenge wa Gatsata mu Mujyi wa Kigali hatoraguwe Umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 usanzwe ku muhanda .
Abaturiye aka gace babonye umurambo, batangaje ko wari waratangiye kwangirika ku buryo byagaragaraga ko amaze iminsi yishwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Ntiyamira Faustin yemeje aya makuru y’uko hatoraguwe umurambo mu muhanda wa Kaburimbo, avuga ko batabashije kumenya uwo ariwe n’aho akomoka kuko nta cyangombwa bamusanganye.
Yagize ati “Nibyo koko hagaragaye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 ariko wabonaga ko umaze igihe ku buryo bikekwa ko ari bantu bawuteruye bakawuhazana nijoro cyane ko aho wari uri ari ku nzira ku buryo abantu bari kuba barawubonye.”
Gitifu Ntiyamira Faustin yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bufatanyije n’inzego z’umutekano batangiye iperereza kugira ngo bamenye abihishe inyuma y’ubu bwicanyi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro ku Kacyiru kugira ngo usuzumwe hamenyekane icyaba cyamwishe.
Ibi bibaye mu murenge wa Gatsata nyuma y’umunsi umwe gusa mu murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro naho hatoraguwe umurambo w’umugabo hafi n’umuhanda aho byagaragaraga ko nawe yishwe n’abagizi ba nabi.