konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Gereza ya Nyarugenge yakuwe mu kato yari yarashyizwemo kubera iseru

Gereza ya Nyarugenge yakuwe mu kato yari yarashyizwemo kubera iseru
6-02-2019 saa 14:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 700 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu rw’ amagereza mu Rwanda RCS rwatangaje ko kuva kuri uyu wa kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge, bemerewe gusurwa.

Ikibazo cy’ indwara y’ iseru cyagaragaye mu magereza atandukanye kuva mu mpera z’ umwaka ushize cyatumye aho iyo ndwara yagaragaye gusurwa no kwimura abagororwa biba bihagaze.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko abantu bashobora gusura ababo bafungiye muri iyi gereza nk’uko bisanzwe kuko uburwayi bwakize. Icyakora gereza ya Muhanga, Ngoma, Rwamagana na Huye, ziracyari mu kato. Minisiteri y’ubuzima ikazatanga uburenganzira bwo kongera gusura.

Umuvugizi wa RCS, SSP Sengabo Hillary, yavuze ko ibikorwa byo gusura muri gereza ya Mageragere byakomorewe nk’uko bisanzwe bikorwa ku wa Gatanu yongeraho ko izindi gereza zizakomorerwa nyuma y’iminsi 36 itangwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Abasanzwe bafite ibyangombwa bibemerera gusura umuntu mu buryo bwihariye abo basura ku wa Gatatu. Abandi basura ku wa Gatandatu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi ku bana baba biga n’abakozi batarabonye uko bajya gusura ku wa Gatanu.

RCS ivuga ko abagororwa bagera ku 117 aribo bari bafashwe n’iyi ndwara ariko muri bo nta n’umwe yahitanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...