AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bamaze gucibwa arenga miliyoni y’amande

Gisagara: Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bamaze gucibwa arenga miliyoni y’amande
27-03-2020 saa 07:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1383 | Ibitekerezo 1

Umuyobozi w’ Akarere ka Gisagara Rutaburinga Jerome avuga ko kuva Leta yashyizeho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 hari abacuruzi bake bagiye bayarengaho bagahanwa.

Meya Rutaburingoga yabwiye umunyamakuru wa UKWEZI ko kugeza ubu abamaze gucibwa amande aria bantu 60 biganjemo abacuruzi b’ inzoga zitemewe zizwi nka ‘nyirantare’.

Mu mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo harimo ko abaturage bagomba kuguma mu ngo, gusa kuko akarere ka Gisagara kagizwe ahanini n’icyaro aho abaturage batunzwe n’ubuhinzi, Rutaburingoga avuga ko imirimo yo gusarura imyaka no guhinga itahagaritswe.

Abenshi mu bahanwa ni abarenga ku ibwiriza rivuga ko mu gihe cy’iminsi 14 ishobora kongerwa amaduka yose afunzwe, uretse amaduka acuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi bintu by’ibanze.

Bamwe mu bapima inzoga mu karere ka Gisagara bagiye barenga kuri iri bwiriza rivuga ko utubari n’amabare bitemerewe gukora muri iyi minsi bagiye bacibwa amande nk’uko Rutaburingoga abitangaza.

Avuga ko ufashwe anyuranya n’aya mabwiriza acibwa amande bitewe n’ikosa yakoze ati “Biratandukanye mu by’ukuri, abo tumaze guhana abeni ni (abacibwa) ibihumbi 10, bitanu, iyo ari nyirantare ariko binasubiyemo…biterwa n’icyaha yakoze mu by’ukuri ibyaha biratandukanye hari uwagiye kunywa inzoga akajya mu ruhame rw’abantu mu gihe bitemewe, hari uwaba yaracuruje, abo bose mu by’ukuri bagira ibihano byabo ariko ku bamaze guhanwa amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi 200”.

Muri rusange abaturarwanda basanzwe basabwa gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune ariko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 by’umwihariko buri mucuruzi wa butike yasabwe gushyira kandagira ukarabe imbere ya butiki ye.

Iyo witegereje usanga izo kandagira ukarabe nubwo zashyizweho abazikoresha ari mbarwa ari naho Meya Rutaburingoga ahera asaba abaturage kubahirizwa ibwiriza ryo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune. Ati “Abavuga ngo bavuye mu rugo bakarabye, nta cyizere cyabemeza uwo ugiye guhereza amafaranga. Agomba kubahiriza amabwiriza agakaraba, gukarabara kabiri, gukaraba gatatu nta kibazo kirimo ahubwo nibyo byiza. Ushobora no kuba wavuye mu rugo ukarabye ariko ukaza wikora mu maso,ku mazuru no kumunwa. Nta mpamvu rero yo kuvuga ko wakarabye ongera ukarabye igihe winjiye mu isoko, igiye ugura ikintu”.

Meya Rutaburingoga avuga ko kuri ubu bari kubarura abarya ari uko baciye inshuro kugira ngo muri iyi minsi basabwa kuguma mu rugo Leta izabashakire ibibatunga.


Meya wa Gisagara Rutaburingoga Jerome yavuze ko umuntu wese winjiye muri aka karere ari mushya ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14, gusa ngo nta muntu barakira avuye mu Burundi nubwo bahana imbibi n’iki gihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
NGAYIRIBI Eraste Kuya 30-03-2020

Jye nsanga muri ibi bihe bidasanzwe turimo WASAC yagafunguye amazi buri gihe hatitawe kuri gahunda yisaranganya ry’amazi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...