AMAKURU

UKWEZI
pax

Gisagara : Abayobozi baravugwaho kunyuranya na guverinoma bakaka abaturage amafaranga yo kubaka amashuri

Gisagara : Abayobozi baravugwaho kunyuranya na guverinoma bakaka abaturage amafaranga yo kubaka amashuri
31-07-2020 saa 18:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1299 | Ibitekerezo 1

Abaturage bo mu murenge Kigembe mu Karere ka Gisagara bavuga ko babangamiwe n’amafaranga 1000 ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buri kwaka buri rugo ku itegeko buyita ayo kubaka amashuri nyaramara Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Uburezi baravuze ko gutanga aya mafaranga ari amahitamo y’umuturage.

Abaganiriye na UKWEZI kuri uyu wa 30 Nyakanga 2020 bavuga ko ubuyobozi bubabwira ko buri rugo rugomba gutanga amafaranga 1000, utayabonye akazakora imiganda kuri ayo mashuri kugeza yuzuye.

Umubyeyi wo mu kagari k’Impinga umudugudu w’Ikidashya wahuriye mu muhanda n’Umunyamakuru yavuze ko atiyumvisha impamvu ubuyobozi buri kubaka amafaranga yo kubaka amashuri nyamara guverinoma yaratangaje ko aya mashuri afite ingengo y’imari yo kuyubaka.

Yagize ati “Baratubwira ngo tuzatange amafaranga 1000 y’umusanzu wo kubaka amashuri, ni umukuru w’umudugudu ubitubwira. Araza akatubwira ngo dutange umusanzu wo kubaka amashuri ariko ntabwo turayatanga kuko ntabwo turayabona.”.

Uyu mubyeyi avuga ko umuyobozi w’umudugudu yababwiye ko buri rugo rugomba gutanga 1000,abafashwa n’abadafashwa bose ngo bagomba gutanga 1000.

Ati “Kuyatanga ni itegeko, nitutayabona sinzi uko bazatugenza”.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wo mu kagari ka Rusagara umudugudu w’Akajwiga nawe yatubwiye ko abangamiwe n’aya mafaranga 1000 bari gusabwa gutanga ku itegeko.

Ati “Batubwiye ko tuzatanga igihumbi,igihumbi ariko ntabwo turatangira kuyatanga kuko ntabwo turayabona, ariko kuri radiyo twumvise y’uko ayo mafaranga batwatse nta muntu ugomba kuyatanga”.

Kayisharaza Florence, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe aganira na UKWEZI yavuze ko abaturage babyumvise nabi ngo ayo mafaranga 1000 kuyatanga ntabwo ari itegeko ngo usabwa kuyatanga ni uwumva atazaboneka mu gutanga umusanzu w’amaboko.

Yagize ati “Nta muturage dutegeka gutanga umusanzu, atange wa musanzu nk’insimburamubyizi, nta muturage duhatira gutanga umusanzu wo kubaka amashuri, ubwe niwe uvuga ati njyewe ndabona ntazahora mbona uko njya mu miganda ahubwo agahitamo gutanga insimburamubyizi”.

Gitifu Kayisharaza avuga ko aho abaturage bavuga ko gutanga umusanzu wo kubaka amashuri ari itegeko ari aho abayobozi b’imidugudu bashobora kuba barabisobanuye nabi.

Ati “Abo bantu bafite ikibazo twazabasobanurira, sinzi wenda niba ari umuyobozi w’umudugudu wabisobanuye nabi cyangwa yarabibabwiye bakabyumva nabi ariko twebwe ni uko bimeze mu murenge nta muturage utanga amafaranga ku itegeko uyatanze ni uko aziko atazaboneka mu muganda”.

Mu gihugu hose hari kubakwa amashuri ibihumbi 22 mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ingendo ndende ku banyeshuri no kugabanya ikibazo cy’ubucukike mu mashuri.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase rikanashimangirwa na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine mu ruzinduko aheruka kugirira mu karere ka Gisagara rivuga ko Leta ifite ingengo y’imari yo kubaka aya mashuri, gusa ngo abaturage basabwa gutanga umusanzu w’amaboko utabonetse akaba afite uburenganzira bwo gutanga insimburamubyizi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gisa Kuya 3-08-2020

Ngaho da Ministri ati kwaka abaturage amafaranga bihagarare byongeye nabayatanze bayagaruzwe uyu Gitifu ati aratangwa ariko si itegeko !!!! Ibi abanyarwandwa tubifate gute ?????

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA