AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Iby’ umuturage yakuwe ku rutonde rwa girinka akaregera guverineri

Gisagara: Iby’ umuturage yakuwe ku rutonde rwa girinka akaregera guverineri
25-11-2019 saa 13:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1016 | Ibitekerezo 7

Mukeshimana ageza ikibazo cye kuri guverineri Emmanuel Gasana

Abaturanyi ba Mukeshimana Clementine wakuwe ku rutonde rwa girinka ku munsi nyiri izina wo kuyifata bavuga ko ibyo mugenzi wabo yakorewe ari akarengane, bakemeza ko impamvu zatanzwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akagari ka Shyanda ari ibinyoma.

Tariki 5 Ugushyingo 2019, nibwo umuyobozi w’ intara y’ amagepfo Emmanuel Gasana yasuye inteko y’ amaturage mu murenge wa Save mu kagari ka Shyanda.

Mu mwanya wo kwakira ibibazo by’ abaturage, Mukeshimana Clementine, utuye mu mudugudu wa Ryamutabazi, Akagari ka Shyanda umurenge wa Save yabwiye Guverineri Gasana ko mu buryo budasobanutse akuwe ku rutonde rw’ abagomba guhabwa inka ya girinka.

Icyo gihe yagize ati “Ndagira ngo nyakubahwa guverineri usige unkemuriye ikibazo mfite. Hano ku kagari habaye tombora yo gutombora girinka, ntombora barwanya ariko Imana ntiyabishatse ndatombora, nyuma tuza gutombora mu rwego rw’ akagari nomero tuzafatiraho inka, ntombora nomero ya gatatu, ejobundi SEDO antumaho umuyobozi w’ umudugudu, yabimenyesheje ejo mu gitondo y’ uko nzahabwa inka none byarangiye inka nyibuze ngeze hano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ akagari ka Shyanda yabwiye guverineri Gasana ko icyatumye Mukeshimana akurwa ku rutonde ari uko atari afite ikiraro.

Yagize ati “Uyu mudamu asanzwe ku rutonde rwa girinka, baba bafite na nomero uko bazagenda bazihabwa, ariko iyo bamaze gutoranywa tubashishikariza kubaka ibiraro bagatera n’ ubwatsi. Ikibazo rero gihari ntabwo yishimiye ko ari mu bagomba kuzihabwa. Baba bafite nomero dukurikiza bazihabwa”


Gitifu w’ akagari ka Shyanga yavuze ko Mukeshimana ikiraro yacyubatse mu gitondo

Guverineri yabajije gitifu w’ akagari ka Shyanda niba Mukeshimana afite ikiraro, undi ati “Ikiraro yacyubatse uyu munsi kandi hari abamaze ibyumweru bingahe babyubatse”.

Guverineri Gasana yahise ategeka ko Mukeshimana akurikizwaho nawe agahabwa inka. Ati “Icyo twakirangije baragukurikizaho”.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2019, UKWEZI twasuye Mukeshimana Clementine, dusanga nta nka arahabwa, abaturanyi badutangariza ko iyo barebye basanga Mukeshimana yararenganyijwe. Abaturage bavuga ko ku munsi wo gutanga inka yari amaze ibyumweru bitatu yubatse ikiraro.


Aha niho kwa Mukeshimana Clementine

Umuyobozi w’ umudugudu wa Ryamutabazi Uwimana Marie Louise yatangarije UKWEZI ko ibyabaye kuri Mukeshimana nta karengane karimo.

Ati “Ikiraro cye ntabwo gisakaye kandi ntabwo bamuha inka ngo inyagirwe. Biransaba kujya kumushaka nkamubwira agasakara ikiraro hanyuma inka akayihabwa”.


Ikiraro yubatse ntabwo gisakaye. Mudugudu avuga ko ariyo mpamvu batamuhaye inka

Bitandukanye n’ ibyatangajwe na gitifu, Uwimana avuga ko umunsi Guverineri asura akagari ka Shyanda, Mukeshimana yari amaze igihe yubatse ikiraro gusa ngo impamvu uwo munsi bamukuye ku rutonde ni uko ikiraro cye kidasakaye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
jean damas Kuya 4-12-2019

ariko nibyo nibiki ubuyobozi nibumufashe kubona isakaro,kurinjye ndabona ntako atagize nkumuturage uri mukiciro cya mbere cyubudehe.ubundi ahabwe Inka nawe yiteze imbere.

Abingabire venuste Kuya 26-11-2019

Iyi nkuru ndabona iteye urujijo kuko iki kiraro ntabwo kiruzura kuko ntigisakaye kandi inka ntiba mu kiraro kidasakaye kandi mu mabwiriza yo gutanga inka nuko umugenerwabikorwa agomba kuba afite ikiraro gisakaye kandi kiriho naho inka irira so ndabona umunyamabanga nshingwabikorwa wako kagari ntakosa afite umuturage nakore ibyo asabwa ubundi abone inka

Abingabire venuste Kuya 26-11-2019

Iyi nkuru ndabona iteye urujijo kuko iki kiraro ntabwo kiruzura kuko ntigisakaye kandi inka ntiba mu kiraro kidasakaye kandi mu mabwiriza yo gutanga inka nuko umugenerwabikorwa agomba kuba afite ikiraro gisakaye kandi kiriho naho inka irira so ndabona umunyamabanga nshingwabikorwa wako kagari ntakosa afite umuturage nakore ibyo asabwa ubundi abone inka

Thomas Kuya 26-11-2019

ahubwo se nubundi yayihabwa ate ko mbona ikiraro kitaruzura kitanasakayr.nabanze akore ibyo asabwa.ndumva ntakarengane karimo.

NIKUBWAYO Etienne Kuya 26-11-2019

Uwo muturage wo mukagali ka Shyanda nubwo Inka yayemerewe ndabona atayikwiriye ,nonese mwokabyaramwe Inka yaba mukiraro kimeze gutya ikagira ubuzima?nubundi mubigaragara ndabona yarishyiriyemo ingurube ahubwo bamwongera Indi(ngurube) ,Inka igahabwa ufite kuyorora.
Duhe agaciro girinka Kandi ntitwibagirweko Inka Ari itungo rikwiriye kuhabwa agaciro!!

Munganyinka. Kuya 26-11-2019

Nibyo koko umuturage akeneye inka kandi agomba no kuuzayihabwa.Ariko se,Ikiraro nk’iki urabona ahawe inka nimvura iriho itahita ipfa?Cg yayiraza mucyumba cye.Jye mbona akwiye kubanza gusakara akabona kwaka inka.

Munganyinka. Kuya 26-11-2019

Nibyo koko umuturage akeneye inka kandi agomba no kuuzayihabwa.Ariko se,Ikiraro nk’iki urabona ahawe inka nimvura iriho itahita ipfa?Cg yayiraza mucyumba cye.Jye mbona akwiye kubanza gusakara akabona kwaka inka.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...