AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gisagara : Imiryango 200 yasenyewe n’umuhanda ibayeho nabi, bamwe barara banyagirwa

Gisagara : Imiryango 200 yasenyewe n’umuhanda ibayeho nabi, bamwe barara banyagirwa
13-11-2020 saa 08:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2156 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu mirenge ya Kibilizi na Ndora barasaba akarere kubishyura amafaranga y’amazu yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Huye-Gisagara kugira ngo babashye gusana amazu yabo kuko barara banyagirwa.

Umuhanda wa kaburimbo Huye-Gisagara ufite ibirometero 14. Imirimo yo kuwukaba yararangiye. Ba nyiri amazu uyu muhanda wagonze barishyuwe kimwe n’abo wanyuriye mu masambu.

Abasigaye batarishyurwa ni abo imashini zakoze uyu muhanda zatigishirije amazu agasenyuka andi agasatagurika.

Bamwe ibikuta by’amazu yabo byaraguye abandi ibikuta by’amazu yabo byarasataguritse. Aya mazu nyuma yo gutigiswa n’izi mashini zitsindagira umuhanda arava kuko hafi ya yose yari asakaje amategura. Amategura yagiye arekurana.

Umwe mubafite iki kibazo batuye mu kagari ka Muzenga yabwiye UKWEZI ko inzu yabo yari imeze neza mbere y’uko imashini zikora umuhanda zitangira kuyitigisha. Nyuma igikuta cyayo kimwe cyaje kugwa n’amategura ararekurana none arara anyagirwa.

Yagize ati “Ikibazo dufite ni uko imashini z’Abashinwa zadusenyeye inzu. Baraje baratubarira batwara n’ibyagombwa by’ubutaka batubwira ko bazadusanira turategereza turaheba. Naje gusubirayo njya kubaza nti ese impamvu batatwishyuye ni ukubera iki cyangwa ngo badusanire, ngo nimutegereze ntabwo igihe cyanyu kiragerwaho”.

Sebufenge Yohani, avuga ko imashini zikora umuhanda zikimara gutigisa inzu ye igikuta kimwe kikagwa yagiye ku karere, bamubwira ko basamusura bakareba. Abayobozi b’akarere nyuma baramusuye barapima bamubwira ko ibye byuzuye bazamusanira.

Yagize ati “None amaso yaheze mukirere. Gusenyuka kwayo ni za modoka z’Abashinwa cyakindi gitigisa cyaraje kiratigisa mbona igikuta cyo hepfo kiraguye”.

Sebufenge avuga ko uretse igikuta cyaguye n’amategura yarekuranye akaba asigaye arara anyagira. Ati “Iragwa nkegama nka hariya mu nguni, naho yahanyagira nkongera nkajya ahandi, gutyo ndara ntaragurikaaa ! Nkarinda ubwo imvura numva ihise”.

Abaturage basizwe iheruheru n’ikorwa ry’uyu muhanda barasaba akarere kumva ugutakamba kwabo

Aba baturage ikindi kibazo bafite ni uko ubuyobozi bw’akarere buri kubasaba kuvugurura amazu bubabwira ko adakwiriye kuba ku muhanda, nyamara ntibubahe amafaranga bwabemereye yo gusana.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Habineza asaba ko aba baturage bakomeza gutegereza bihanganye. Abizeza ko bazishyurwa vuba gusa ntabwo atanga igihe.

Avuga ko babanje kwishyura abo amazu yabo yagonzwe n’umuhanda, bakurikizaho abo amasambu yabo yagonzwe n’uyu muhanda, ikiciro cya gatatu nibwo ngo hazishyurwa abo amazu yabo yangijwe n’imashini zakoze umuhanda.

Yagize ati “Icyiciro ya gatatu ni iyo ikorwa ry’umuhanda hari imashini zitigisa, inzu zari zishaje zikaba zarangiritse rwose biri vuba aha turabishyura”.

Habineza yavuze ko mu minsi mike iri imbere azajya guhura n’abayobozi b’ikigo gishinzwe ibyubakire y’imihanda n’ibiraro RTDA ngo azongera yibutse iki kibazo cy’aba baturage.

Ati “Umufatanyabikorwa ni RTDA niyo yagombaga kwishyura, ubuvugizi bwarakozwe, igisigaye ni uguhuza imibare, umuturage akishyurwa kuko n’ubundi ibi byose dukora tubikora ku neza y’abaturage nta kibazo gihari rwose twabahumuriza, bashonje bahishiwe”.

Akarere ntabwo katubwiye umubare w’amafaranga yose hamwe aba baturage bishyuza, gusa kavuga ko abasigaye batarishyura bagera kuri 200.

Ubuzima bw’aba baturage buri mu kaga kuko n’abari barakodesherejwe kubishyurira byahagaze basubira mu bizu birangaye. Ibikuta bisigaye bitaragwa bafite ubwoba byazabagwa hejuru mu gihe batasanirwa vuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA