AMAKURU

UKWEZI
pax

Gisagara : Umugore uherutse gukubitwa n’umugabo we yasuwe n’abayobozi baramuhumuriza, amaze iminsi atotezwa

Gisagara : Umugore uherutse gukubitwa n’umugabo we yasuwe n’abayobozi baramuhumuriza, amaze iminsi atotezwa
7-06-2020 saa 18:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3161 | Ibitekerezo 5

Umugore wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara uherutse gukubitirwa mu ruhame n’ umugabo we, kuri uyu wa 6 Kamena 2020, yasuwe n’abayobozi batandukanye baramukomeza kandi banamuha ubufasha bw’ibiribwa n’ibikoresho byo kumufasha muri iyi minsi.

Ku wa Mbere tariki ya Mbere Kamena 2020, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Munyaneza yakubise umugore we, biturutse ku mashusho yari yafashwe ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi ubwo iki cyaha cyabaga.

Inzego z’ibanze, n’iz’umutekano zahise zikurikirana iki kibazo uyu mugabo atabwa muri yombi. Nyuma y’aho uyu mugore yasabye ko umugabo we yafungurwa biturutse ku itotezwa akorerwa n’abo mu muryango w’umugabo we dore ko ngo banamubwiye ko atemerewe kugira igikorwa na kimwe akorera mu masambu y’urugo rwe ndetse ko atemerewe gusarura imyaka yahinganye n’umugabo we.

Ku wa Gatandatu uyu mugore yasuwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Gisagara baramuhumuriza.

Abayobozi bamusuye bamuhaye kawunga, umuceri, ibitege, n’amavuta mu rwego rwo kumuhumuriza no kumusaba gushikama mu gihe ubutabera buri gukora akazi kabwo.

Muri buri murenge hatoranyijwe umudugudu wa Mutimawurugo kugira ngo uwo mudugudu ube ntangarugero. Mu midugudu yatoranyijwe harimo n’uwo uyu mugore n’umugabo we batuyemo wa Kibilizi, mu kagari ka Kimana.

Tumusifu Jérome, uyobora umurenge wa Musha yabwiye UKWEZI ko impamvu nyamukuru yatumye basura uyu mugore ari ukuhumuriza no kumwongerera akanyabugabo muri iyi minsi umugabo ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ati “Twasanze nta kibazo, usibye kumwongera ’morale’ ni nayo mpamvu twamusuye, urumva mbere bakoraga ari babiri, batunga urugo rwabo, ubu biramusaba ko ari ukuboko kumwe, twamusuye kugira ngo tumubwire ko kuba umugabo we adahari, ubuzima butahagaze dore ko hari hatangiye kuvugwa ko ariho asaba ngo bamufungure bakomeze gukorana”.

Gitifu Tumusifu avuga ko mu mpamvu zaba zateraga uyu mugore gusaba ko umugabo we yarekurwa harimo kwibaza uko imibere ye n’abana izamera atari kumwe n’umugabo.

Mu butumwa abayobozi bahaye uyu mugore harimo kumushishikariza kudahishira ihohoterwa ryo mu rugo.

Muri iki gikorwa cyo gufasha ba mutimawurugo ntabwo hafashijwe uyu mugore wahohotewe n’umugabo we gusa ahubwo hari n’undi mugore baturanye wahawe ubufasha nk’ubu.

Tumusifu akomeza avuga ko uyu mugore wakubiswe n’umugabo we bamubwiye ko nubwo yahohotewe ari mu gihugu gifite amategeko, bamusaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.

Uyu mugore yabwiye UKWEZI ko abo mu muryango w’umugabo we bamaze igihe bamutoteza bamubwira ko atagomba kujya mu murima w’umugabo we ndetse ko n’ahari igitoki atemerewe kugica.

Ati “Murumuna we duturanye ni ukurara antuka bugacya, ngo namufungishirije mwene nyina. Nkamwihorera simusubiza ndaceceka”.

Abayobozi basuye uyu muturage barimo inama y’igihugu y’abagore (CNF), Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence, Uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge hamwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Tumusifu Jérome.

Uyu mugore avuga ko aba bayobozi bamusuye basize bamubwiye ko bamushinganishije. Ashimira abagize uruhare mu kumurenganura bose.

Gisagara : Umugabo wafashwe amashusho akubita umugore yamaze gutabwa muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
MIGISHA Kuya 8-06-2020

Ariko se iyo abayobozi babonye umugore n’umugabo bashyize hamwe ntibyagakwiye kubashimisha aho kubabaza ?Uti kuki ?1.Umugabo yakubise umugore yarakosheje aho mwabegereye ngo mubabaze impamvu yabyo muyikemure niba byanze mubagire inama batane ahubwo mwirukanye ibiribwa none muzabimuha kugeza ryari ?2.Ese ubwo mubona mudateza ikibazo mu rubyiruko ?3.Abantu iyo bahora mu makimbirane mubagira inama yo gutana niba kwihanirana byanze.4.Gufunga uwahemutse ni byiza ariko biteza ibindi bibazo mugihe bakomeje kubana.5.

Number one Kuya 8-06-2020

Ange, erega abagore namwe mwishyize hejuru, nta mugabo ukivuga, kd ibyo uvuga byo kumuregera ababyeyi n’abakuru byari ibyakera mukibubaha, uwubu ntacyo bimubwiye, ahubwo asigara akwishongoraho gusa, ati ( ngo nawe ubwo warandeze uzasubireyo) niba twemera amategeko ntakarengere abagore gusa, ajye aringaniza Bose, Ubu ntamugabo wapfa kwaka gatanya ngo bayimuhe, ikindi inzego z’ibanze babigiramo uruhare, kuko usanga bazi ahari amakimbirane ntibayakemure, hakavamo ibyo mubona no kwicana.

Number one Kuya 8-06-2020

Ange, erega abagore namwe mwishyize hejuru, nta mugabo ukivuga, kd ibyo uvuga byo kumuregera ababyeyi n’abakuru byari ibyakera mukibubaha, uwubu ntacyo bimubwiye, ahubwo asigara akwishongoraho gusa, ati ( ngo nawe ubwo warandeze uzasubireyo) niba twemera amategeko ntakarengere abagore gusa, ajye aringaniza Bose, Ubu ntamugabo wapfa kwaka gatanya ngo bayimuhe, ikindi inzego z’ibanze babigiramo uruhare, kuko usanga bazi ahari amakimbirane ntibayakemure, hakavamo ibyo mubona no kwicana.

Ange Kuya 8-06-2020

Reka nibarize Titi, Ese wemera ko gukubita umugore ari icyaha gihanwa n’amategeko. Niba ubyemera se wemera ko kugira ngo haboneke ubutabera amategeko agomba kubahirizwa ? Iyo umugabo abonye umugore yakosheje akwiye kumuregera ababyeyi be cyangwa agashaka abasheje akanguhe bakamufasha gukemura ikibazo aho kwadukira umugore ugakubitira mu ruhame imbere y’abana n’abantu bakuru.

Icyo utazi ni uko uyu mugabo yari yarahinduye umugore we nk’ingoma y’abaporo yirirwa ahondagura, akanahagarikira abana be bagakubita nyina. Amategeko y’isanzure (Universal Rules) ntabwo ashyigikira akarengane niba uyu mugabo arengana bizagaragara.

Ariko niba yarakubitaga uyu mugore amurenganya, Imana yumvise amarira ye, aho yicaye mu ijuru imanurwa no kumutabara, rero nimureke ikore icyatumye imanurwa no gutabara umujakazi wayo wari umaze igihe ateshwa agaciro.

Titi Kuya 7-06-2020

Abayobozi baragwira. Ubwo rero mumuhaye kawunga mumubujije kwiyunga n’umugabo we, mumutanye abana muritahiye ngo nibwo mukoze. Nta zibana zidakomanya amahembe kandi namwe buriya mu ngo zanyu si shyashya.
Gusamira hejuru ngo umugore yakubiswe mukihutira gukanyaga umugabo si wo mutekano kuko agera ku rwego rwo kurwana umutima warashengutse. Hakenewe Gacaca mu ngo aho havugishwa ukuri hagashakwa umuti w’ikibazo kiri mu rugo kuko gukubita sicyo kibazo. Sinshyigikiye abagabo barwana ariko nanone nta mugabo unezezwa no kurwana. Reka ndekeraho ariko ndababaye kumva abayobozi bavanwa mu biro no kujya kubuza umugore gusabira umugabo we imbabazi. Shame on you

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...