AMAKURU

UKWEZI
pax

Gisagara : Yashoye miliyoni 18Frw mu kuvomerera urutoki bituma umusaruro we wikuba kane

Gisagara : Yashoye miliyoni 18Frw mu kuvomerera urutoki bituma umusaruro we wikuba kane
30-05-2020 saa 12:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3245 | Ibitekerezo

Nshimiyimana Alexandre, umuhinzi mworozi wo mu Karere ka Gisagara avuga ko nyuma y’aho afashe umwanzuro wo guhinga urutoki rwa kijyambere byatumye ubukungu bwe buzamuka agasaba ababishoboye kujya bavomerera urutoki rwabo kuko bituma rudasubira inyuma mu mpeshyi.

Nshimiyimana ni umuturage wo mu Mudugudu wa Bukinanyana, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Musha ari naho akorera imirimo ye y’ubuhunzi n’ubworozi.

Afite urutoki ruhinze ku buso bwa hegitari 4,5 avuga ko icyatumye afata icyemezo cyo guhinga urutoki kinyamwuga ari urugendoshuri yakoreye mu karere ka Kirehe.

Ubwo umunyamakuru wa UKWEZI , yamubwiye ko nyuma yo kwihugura aribwo yatangiye kugura andi masambu yongera ubuso ahingaho urutoki abugera kuri hegitari zirenga 4.

Mbere ya 2004 yahingaga urutoki ruvangavanze akabona umusaruro uvamo nimuke. Muri 2010 yagiye muri banki aguza miliyoni 38 yose ayashora muri ubu bihinzi bw’urutoki anafata umwanzuro wo guhinga ibitoki biribwa gusa ‘inyamunyo’.

Inguzanyo yafashe yamufashije kongera ubuso, agura amafumbire, ajyana amashanyarazi mu kabande muri metero 700, agura moteri izamura amazi ya 3 500 000, ashyiramo amatiyo ajyana amazi mu rutoki kugira ngo abashe kujya avomerera mu gihe cy’impeshyi.

Ati “Mu gihe cy’impeshyi urutoki rwasubiraga inyuma, ubwo rero icyo gikorwa cyo kuhira byaramfashije cyane na kibazo nigeze ngira mu kwishyura iyi nguzanyo”.

Nshimiyimana avuga ataratangira kuvomerera urutoki rwe yashoboraga kweza toni 2 z’ibitoki ku kwezi ariko ngo aho atangiriye kuvomerera, umusaruro warazamutse ku buryo ibyo byagenze neza asarura toni 8 ku kwezi.

Uyu muhinzi avuga ko ubwo yajyaga muri banki gusaba iyi nguzanyo ya miliyoni 38, abashinzwe inguzanyo muri banki bikanze bavuga ko ashobora kuzahomba kuko batari bamenyereye kubona umuhinzi waka inguzanyo nini kuri iki kigero.

Asaba ko urutoki rwashyirwa mu bifatirwa ubwishingizi

Nshimiyimana avuga ko imbogamizi bahura nazo mu buhinzi bw’ urutoki ari impeshyi kuko izuba riva igihe kirekire. Urugero nk’uyu mwaka wa 2020 ngo imvura yagiye mu matariki 15 ku buryo izuba ry’impeshyi rishobora kuzava amezi nk’ane.

Ati “Muri icyo gihe urutoki rusubira inyuma cyane”.

Abahinzi b’urutoki nanone ngo indi mbogamizi bakunze guhura nayo ni ikibazo cy’umuyaga wararika urutoki, ibi ngo bituma usaruro bari kuzabona icyo gihe ugabanukaho nka 70%.

Aha niho Nshimiyimana ahera asaba ko Leta yabatekerezaho urutoki rugashyirwa mu bihigwa bitangirwa ubwishingizi.

Ati “Abakora mu bijyanye n’ubwishingizi nagiye nganira nabo kenshi, ukumva baraguca ibintu by’amananiza byerekana ko batabikora”.

Avuga ko kuba nta bwishingizi bw’urutoki burajyaho bica intege abashaka gushora imari yabo mu buhinzi bw’urutoki.

Hakenewe nkunganire mu kuvomerera

Uyu muhinzi ntangarugero avuga ko mu gikorwa cyo kuhira gusa byamusabye gushoramo miliyoni 18, akavuga ko impamvu aya mafaranga yabaye menshi ari uko atabonye nkunganire, aha niho ahera asaba ko Leta yajya ifasha abahinzi kubona ibikoresho byo kuhira.

Nkunganire yishyurira umuhinzi 50% by’agaciro k’igikoresho yaguze.

Avuga ko kuvomerera urutoki bifite akamaro kanini kuko insina zitavomererwa iyo bigeze mu gihe cy’impeshyi zitongera kubyara.

Insina zivomereye zivamo umusaruro mwiza, kuko imvura y’umuhindo isanga zari zigikomeye. Uyu muhinzi avuga ko mu kwezi kwa 10, n’ukwa 11 insina zitavomererwa ziba zitangiye gutoha, izivomererwa zo zumva amazi y’imvura zigakomerezaho.

Ku muhindo igiciro cy’ibitoki kirazamuka kuko insina za benshi ziba zarasubiye inyuma kubera izuba.

Ati “Kuzamuka kw’igiciro ni inyungu uba ubonye bitandukanye na wawundi utuhira. Kuhira rero bifite agaciro kanini cyane nk’umuntu ushaka guhinga urutoki afite aho yakura amazi namushishikariza kuhira”.

Uyu muhinzi avuga ko kuba yarafashe umwanzuro wo gukora kinyamwuga ubuhinzi bw’urutoki byatumye abashaka kubaka inzu ya miliyoni 20, yaguze imodoka ya Daihatsu imufasha gutwara umusaruro awujyana ku isoko, ndetse yanahaye akazi 18 bahoraho.

Nshimiyimana avuga ko ubu buhinzi bw’urutoki buri kwezi abukuramo amafaranga atari munsi y’ibihumbi 400 ku kwezi.

Umuriro kugira ngo awugeze mu kabande byamutwaye miliyoni 2,7 moteri ikoreshwa mu kuhira yamutwaye arenga miliyoni 3,5 yashyiraho n’amatiyo ageza amazi mu rutoki akavuga ko ishoramari mu kuhira ryamutwaye miliyoni 18.

Asaba Leta ko yakorohereza abahinzi kwishyura umuriro kuko ngo kuri ubu umuriro warahenze. Ngo mbere yakoreshaga umuriro w’ibihumbi 300 none ngo ubu ayo akoresha ku muriro yarazamutse agera ku bihumbi 700.

Nshimiyimana Alexandre, umuhinzi w’urutoki uvuga ibyiza byo kurwuhira
Ni urutoki rwiza rubereye amaso, urureba ubona ko rutoshye cyane

Urutoki rwa Nshimiyimana ruhinze ku buso bwa hegitari 4,5


Igitoki kimwe asarura mu murima we ni uku kiba kinganaga, harimo n’ibiba biruta aha

Amafoto : Nsanzimana Ernest


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...