konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Gitifu ushinjwa urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Gitifu ushinjwa urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu yakatiwe gufungwa by’agateganyo
19-04-2018 saa 12:15' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4789 | Ibitekerezo

Manzi Claude wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018, yagejejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze akatirwa igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo azira icyaha akurikiranyweho cyo kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018 mu masaha ya saa tatu za nijoro ubwo ababyeyi be bari bamusize mu buriri aryamye.

Tariki 3 Mata 2018, nibwo uyu mwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 2 n’igice witwa Uwikaze Kevine wo mu mudugudu wa Bugese, akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu karere ka Musanze, wahiriye bikomeye mu nzu bimuviramo gupfa, mu gihe ababyeyi be bari bigiriye kunywa inzoga ku kabari kari hafi aho bakamusiga mu nzu akingiranye.

Ababyeyi ba nyakwigendera ari bo Uhawenimana Sonia n’umugabo we Ntibarikure Cyprien, uyu akaba ri umugabo bashakanye ariko akaba atari we babyaranye nyakwigendera Kevine, dore ko bivugwa ko uyu mwana wapfuye se umubyara ari uyu gitifu Manzi Claude wamaze no gutabwa muri yombi kuri ubu akaba ari gukorwaho iperereza.

Uyu mwana bivugwa ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’uyu gitifu Manzi kuko ngo uyu mwana yigeze no kuburirwa irengero nyuma baza kumurangisha ku mbuga nkoranyambaga araboneka, nyuma y’ibyumweru bibiri abandi bantu baraza bamusuka peterori mu matwi ariko abayimusutsemo batandatu bakekwaga batabwa muri yombi ari nabwo babiri muri aba bashyiraga mu majwi gitifu nk’uwabatumye uyu mugambi wo guhitana uyu mwana.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, Gitifu Manzi Claude na bagenzi be batandatu bafunganywe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugabo na bagenzi be hari ibimenyetso bikomeye bishimangira ko aba bantu bakwiye kuburana bafunze.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje impungenge ko baramutse barekuwe bashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa bakaba batoroka ubutabera.

Manzi Claude na bagenzi be bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko ibimenyetso byose bitangwa n’ubushinjacyaha atari byo kuko byose bishingiye ku magambo abantu bavuga.

Gitifu Manzi we anavuga ko uwo mwana wapfuye atari uwe kuko afite Se witwa Nsengiyumva Celestin wamwiyandikishijeho (Uyu yahise aburirwa irengero nyuma y’uko umwana apfuye).

Inkuru bifitanye isano:Musanze: Umwana w’imyaka 2 yahiriye mu nzu arakongoka ababyeyi bagiye kwinywera inzoga

Musanze: Gitifu ukekwaho uruhare mu rupfu rw’umwana wahiriye mu nzu yatawe muri yombi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...