AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

‘Graduation’ ya Kaminuza y’ u Rwanda yongeye gususurutsa umujyi wa Huye [AMAFOTO]

‘Graduation’ ya Kaminuza y’ u Rwanda yongeye gususurutsa umujyi wa Huye [AMAFOTO]
8-11-2019 saa 22:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2649 | Ibitekerezo

Ku nshuro ya 6 Kaminuza y’ u Rwanda (UR) yahaye impamyabumenyi abanyeshuri bayirangijemo amasomo atandukanye, ibi birori byongeye kubera mu karere ka Huye nk’ uko byagenze umwaka ushize. Byari ibyishimo ku barangije amasomo no ku bacuruziza mu mujyi wa Huye by’ umwihariko abanyamahoteli.

Minisitiri w’ Intebe w’ u Rwanda Dr Edouard Ngirente yabwiye abagera ku bihumbi 20 bari bateranije muri sitade ya Huye ko amafaranga Leta igenera abiga muri za Kaminuza yo kubafasha kwitunga agiye kwiyongera akagera ku bihumbi 40.

Yagize ati “Amafaranga agenerwa umunyeshuri amufasha mu mibereho ye ya buri munsi yarongerewe ava ku 25,000 FRW agera ku 35,000 FRW. Kandi aya mafaranga azongerwa agere kuri 40,000 FRW nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018”.


Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko buruse iziyongera ikagera ku bihumbi 40

Dr Ngirente yashimiye ababyeyi, abarezi n’abandi bose bafashije aba banyeshuri barangije amasomo yabo.

Yavuze ko gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere 2017-2024, ishyira imbaraga nyinshi ku iterambere ry’ubushobozi bw’Abanyarwanda ndetse no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ati “Imwe mu nzira yo kugera kuri iyi ntego ni ukugira umubare uhagije w’Abanyarwanda bafite ubumenyi n’ubumenyingiro mu nzego zinyuranye z’ubukungu bw’Igihugu”.

Minisitiri w’ Intebe yavuze nk’uko byari biteganyijwe, abanyeshuri boherejwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda mu migi yunganira Umujyi wa Kigali. Ibyo byakozwe hagamijwe kwegereza abaturage ibikorwa bya Kaminuza y’u Rwanda.

Murenzi Frank, umuyobozi wa ‘Light House Hotel’ imwe muri hoteli zifite inyenyeri 3 ziboneka mu karere ka Huye akaba n’ umuyobozi wungirije ibijyanye n’ amahoteli mu karere ka Huye, Nyanza na Gisagara avuga ko kuba abanyeshuri benshi barasubijwe muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye ari amahirwe akomeye ku bacuruzi.

Akomeza avuga ko noneho kuba ibirori byo kurangiza amasomo ya kaminuza y’ u Rwanda bimaze kubera mu mujyi wa Huye inshuro ebyiri zikurikiranye ari amata yabyaye amavuta.

Murenzi avuga ko kuri iyi nshuro abanyamahoteli babonye abakiriya benshi cyane guhera kuri uyu wa 7 Ugushyingo, bucya haba iyi graduation.

Aganira na UKWEZI yagize ati “Uyu munsi iyo urebye usanga amahoteli hose bahafashe abahakorera ibirori, ku buryo wasangaga buri hoteli nibura iribuze kwakira ibirori bigera kuri 2 cyangwa bitatu, icyo akaba ari ikintu rero cyo kwishimira na cyane cyane ko haba hashize igihe wenda urujya n’ uruza rutangana gutya”.


Pasiteri Murenzi Frank uyobora hoteli Light house yo ku Mukoni yavuze ko iyi graduation yatumye abanyamahoteli babona abakiriya benshi

Mu masaha ya saa munani ubwo imihango yo gutanga imyampabumenyi yari irangiye mu mujyi wa Huye abantu n’ ibinyabiziga byari uruvunganzoka , ibintu ubusanzwe bitamenyerewe muri uyu mujyi , uri mu mujyi 6 yunganira umujyi wa Kigali.


Abantu bari benshi cyane mu mujyi wa Huye

Mushimiyimana Catherine , umwe mu banyeshuri barangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri Accounting yavuze ko kuba umujyi wa Huye warimo abantu benshi cyane kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2019 ari amahirwe ku nzego zitandukanye.

Ati “Ahantu hari abantu n’ ibintu biba bihari, ni inyungu ku bacuruzi kuko abakeneye kurya bariye, abakeneye kunywa banyoye, bivuze ngo abacuruzi bacuruje ndetse n’ abacuruza iminyenga bivuze ko deplacement zakoze zimaze gukorwa ubukungu burazamuka”.


Mushimiyimana Catherine avuga ko imbaraga abanyeshuri bakoresha mu kwiga bazikoresheje no mu gushaka akazi batakabura

Yves Butoya umwe mu banyeshuri barangije mu bijyanye n’ ubuhinzi muri Kaminuza y’ u Rwanda yavuze ko nta mpungenge ku bijyanye no kuzabona akazi.

Agira ati “No mu nama abagiye bafata ijambo batugiriye bagarukaga ku kintu cyo kwihangira imirimo. Ni ikintu tubwirwa kenshi ariko tugacibwa intege no kubura amafaranga ahagije ariko ushobora gutangirira kuri gato kakagira aho kakugeza”

Butoya avuga ko umuntu urangije kaminuza aba yaragutse mu bitekerezo ku buryo aba afite ubushobozi yakoresha akagera kuri byinshi.

Ati “Nkanjye wize ubuhinzi uko wambwira ngo akazi karabuze, yego nibyo nkatwe twize ubuhinzi ariko mu bihugu byinshi bataka ikibazo cy’ ibyo kurya bidahagije, kandi n’ icyacu ntabwo kiragera ku kigero cyo hejuru niyo mpamvu tugomba kugira umusanzu dutanga kuko twahawe impamyabumenyi”.



Muri uyu mwaka wa 2019 abarangije muri Kaminuza y’ u Rwanda bahawe impamyabumenyi bose hamwe ni 9382 barimo abahungu 3488 n’abakobwa 5894





Abamotari n’ abanyonzi babonye icyashara kinshi uyu munsi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...